Dr Bahati Bernard umuyobozi mukuru wa NESA yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko ntaburenganzira bafite bwo guhindurira imyanya umunyeshuri bamukura ku giko yagenewe na leta .
Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa NESA Dr Bahati ,wihanangirije abayobozi bose b’ibigo by’amashuri ko nta burenganzira bafite bwo gushyira mu myanya cyangwa guhindurira ibigo, abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere 1, no mu wa 4 w’amashuri yisumbuye .
Ni ubukangurambaga bwabereye mu turere twose tw’igihugu, bugamije gukebura abayobozi b’ibigo by’amashuri kudahirahira ngo bashyire mu myanya abanyeshuri biga mu bigo bya Leta batagenewe, bifitanye amasezerano na yo ndetse, n’ibyo Leta yoherezamo abanyeshuri .
Atangiza ubwo bukangurambaga, umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, Dr Bahati Bernard avuga ko ikigo ayobora aricyo gifite inshingano zo gushyira mu myanya abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta ,barangije umwaka wa 6 w’amashuri abanza bashaka kujya mu wa mbere w’amashuri yisumbuye, ndetse no mu mwaka wa 4 w’ayisumbuye.
Ati: “Twifuza ko ubutumwa dutanze bugera no ku babyeyi batonda imirongo ku bigo by’amashuri bazinduwe no gushakira abo bana imyanya NESA itanga.”
Dr Bahati uyobora NESA ,avuga kandi ko NESA ishyira mu myanya abana, ikurikije ibintu 3 by’ingenzi aribyo: amanota abanyeshuri bagize mu bizamini bya Leta, ibigo n’amashami bahisemo ndetse n’imyanya ibigo bya Leta bifite.
Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Kinyinya, Riziki Lambert Eugène yemera ko hari bamwe mu bayobozi bashyira mu myanya abanyeshuri bakima ayo mahirwe yo kwiga abandi banyeshuri bari bakwiriye kuba bafite.
Uwizeye Aline wigisha muri ES Nyarugunga, avuga ko inama bahawe na NESA bagiye kuyikurikiza kuko hari bamwe babikoraga bazi ko babifitiye ubushobozi.
Dr Bahati n’abandi bayobozi b’amashami muri NESA mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera bibukije abayobozi b’amashuri uko amanota abarwa n’uko atangazwa, banabwirwa kandi ko ubujurire bw’abakandida bugomba kwitabwaho.
Bahati avuga ko mu gushyira abanyeshuri mu myanya, kubara amanota n’ibindi bikorerwa muri NESA babikora hifashishijwe Sisiteme y’ikoranabuhanga.
UMUTESI Jessica