NESA yatangiye ubugenzuzi mu bigo by’amashuri birenga 1200, mu rwego rwo kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze mu Rwanda.
Nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hakunze kugenda hagaragara bimwe mu bibazo bibangamira ireme ry’uburezi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyatangaje ko cyatangiye gukora ubugenzuzi mu mashuri arenga 1200, hagamijwe kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze no gukosora aho bitagenda neza.
Bimwe muri ibyo bibazo harimo ubushoozi buke bw’abarimu, imfashanyigisho zidahagije, gahunda yo ugaburira abana ku ishuri, imyigishirize igendanye n’ikoranabuhanga rigezweho n’ibinzi ubu bugenzuzi kubaba buhuriweho n’ibigo byose bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho muri buri karere hazasurwa ibigo by’amashuri nibura 40.
Iyi gahunda, ni imwe mu zigamije kuzamura ireme ry’uburezi, by’umwihariko hazamurwa ibipimo ngenderwaho mu myigire n’imyigishirize mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye harimo amashuri yigisha ubumenyi rusange, amashuri y’umyuga tekiniki n’ubumenyingiro.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) Dr. Bernard Bahati, yatangaje ko ubu bugenzuzi bufasha gutahura ibibazo bitandukanye bishobora kubangamira ireme ry’uburezi mu mashuri yo hirya no hino mu gihugu bityo bigashakirwa ibisubizo.
Ati “Buriya buri rwego rugira aho ruhurira n’uburezi rwakagombye kumva ko rufite uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu bugenzuzi bunyuranye. Kujya inama no gufata ingamba zo gukosora ibitameze neza ntibyakagombye kuba umwihariko wa Minisiteri y’Uburezi gusa nkuko n’ubundi bisanzwe bikorwa. Ariko iyo habaye igikorwa nk’iki inzego zose zigahuza imbaraga mu bugenzuzi buhuriweho birushaho gutanga umusaruro”
Ubu bugenzuzi bwatangiye tariki 26 Gashyantare, bukazageza tariki 9 Werurwe 2024. Ni ubugenzuzi buzibanda ku bipimo bitandukanye birimo, imiyoborere n’imicungire y’ibigo by’amashuri, ubunyamwuga n’ubushobozi mu myigire n’imyigishirize, gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, isuku n’isukura mu mashuri, gutwara cyangwa gutera inda zitateganijwe ku ngimbi n’abangavu, Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri, guta ishuli, gusibira no kutitabira ishuri uko bikwiye kw’abanyeshuli n’ibindi…
Muri rusange mu Rwanda habarizwa amashuri arenga ibihumbi bine atanga amasomo kuva mu mashuri y’inshuke abanza n’ayisumbuye aya mashuri yose akaba yaragiye agaragaza ibibazo bitandukanye birimo ibihuriweho muri rusange ndetse n’ibibazo bwite bitewe n’imiterere ndetse n’imikorere yaburi kigo hirya no hino mu gihugu.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com