Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabwiye Perezida Tshisekedi umushinja guhungabanya umutekano w’igihugu cye ko ibyo guhora bitana bamwana bitazakemura ikibazo cy’umutekano wa Congo cyabaye ingorabahizi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteranye ku nshuro yayo 77 i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida Kagame yagiriye mugenzi we wa RD Congo inama asanga yihutirwa Congo yakoresha mu guhangana n’iterabwoba rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Yagize ati;”Ibisa n’imikino yo gushinjanya amakosa ntabwo ariyo yakemura ikibazo Hakenewe ubushake bwa Politiki bwihuse”
Perezida Kagame yavuze ko bumwe muri ubu bushake asanga bwafasha RD Congo, harimo no kuba RD Congo yagirana amasezerano hagati y’ibihugu yo koherezayo ingabo nk’uko ibihugu nka Centrafrique na Mozambique birimo kubikora hamamijwe kurandura vuba no guhagarika iterabwoba ry’imitwe yitwaje intwaro yibasira abaturage.
Perezida Kagame atangaje ibi, nyuma y’aho ku munsi w’ejo kuwa 20 Nzeri 2022, Perezida Tshisekedi yeruriye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ko u Rwanda arirwo nyirabayazana w’umutekano muke mu gihugu cye, by’umwihariko ko ngo ingabo z’u Rwanda zitwikiriye umwambaro wa M23 zigafata ibice by’igihugu cye .
Yanavuze kandi ko, Ingabo z’u Rwanda zafashije M23 guanura indege ya MONUSCO yaguyemo abakozi ba UN bagera ku 8.