Gutera akabariro nigikorwa gikorwa ni mpande zombi habayeho ubwumvikane, gusa hari benshi kijya gikoza isoni mu gihe barangije aribwo bagitangira igikorwa nyirizina ibi bikaba bigira ingaruka mbi zirimo no kutanyurwa n’igikorwa hagati yabari kugikora.
1.Umuneke
Umuneke ni urubuto rukunze kugira uburyohe bwinshi kandi rukunze kuribwa n’abantu benshi akenshi bakunze kurufata bamaze gufata amfunguro ubusanzwe umuneke wifitemo vitamin B iyi ifasha mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kuko umuneke ushobora kongerera igitsina cy’umugabo umurego bityo bikamufasha gutera akabariro igihe kirekire kandi neza.
2.Avoka
Avoka nayo ni urubuto rwiza kuko ifasha kongera umusemburo wa testerone na potassium mu mubiri bityo bikaba byagufasha mu gutera akabariro.
3.Inzuzi
Inzuzi zikomoka ku bihaza nazo ni ingirakamaro mu kongera ingufu z’igitsina cy’umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko zikungahaye ku musemburo wa phytesterals ufasha testerone ibi bishinzwe mu ikorwa rya masohoro bityo bikagufasha gutera akabariro sibyo kuko inzunzi ni ingirakamaro mu korohereza itembera ry’amaraso mu bice by’umubiri.
4.Tungurusumu
Tungurusumu ikunzwe gukoresha mu kwirinda indwara zitandukanye ikindi ifite akamaro gakomeye mu ikorwa ry’amasohoro kuko yifitemo allicin iyifasha mu itembera ry’amaraso mu myanya myibarukiro bityo bigatuma habaho ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
5.Amagi
Amagi yifitemo vitamin B6 ifasha imisemburo gukora neza bityo bikaba byagutera ubushake bwo gutera akabariro .
Nkuko byagaragajwe n’imbuga zigiye zitandukanye zavuze kuri iyi ngingo y’ibiribwa byafasha umugabo kongera imbaraga mu gihe cyakabariro hari ibiribwa byinshi bitandukanye bishobora kugufasha mu kongera igihe umara ukora imibonano mpuzabitsina gusa usanga izikungahaye kuri ubwo budahangarwa arizo twavuze haruguru.
Jessica Mukarutesi
Ibi twabiharira ibindi binyamamuru! Sibyo?