Indwara y’imiburu cyangwa ibiheri biza nyuma yo kogoshwa ni ikibazo gihangayikisha abantu bose muri rusange, ikunze kuza nyuma y’iminsi micye umuntu yogoshwe cyangwa yiyogoshe bwaba ubwanwa, umusatsi, insya cyangwa incakwaha.
Gusa abo bikunze kuzahaza cyane ni abagabo mu bwanwa dore ko uruhu rwo ku itama rudakomeye nk’urwo ku mutwe.
Dore bimwe mu bishobora kugufasha guhangana n’iki kibazo:
Umutobe w’indimu
Kata indimu mo ibipande 2 noneho uyikamurire mu gakombe, Wifashishe ipamba usige uwo mutobe ahogoshwe ubireke byumireho noneho ukarabe nyuma amazi ashyushye.
Gusa ntuzabikore mu gihe ugira uruhu rworohereye.
Aspirin
N’ubusanzwe iki kinini cyakorewe kurwanya kubyimbirwa no kuribwa kimwe no kugira umuriro. Iki kinini wanagikoresha mu kurwanya imiburu.
Uko bikorwa
Shyira ibinini bibiri bya aspirin 500mg mu mazi yuzuye ikiyiko, y’akazuyazi. Nibimara kuyengeramo icyo gipondo ugisige ahogoshwe bimareho iminota 10. Nyuma ukarabe n’amazi y’akazuyazi.
Gusa niba ugira uruhu rworohereye ubu buryo ntuzabukoreshe.
Apple Cider Vinegar
Iyi si vinegre isanzwe imwe isa n’amazi, ahubwo ni vinegre iba ijya gusa n’umuhondo ikaba ikorwa muri pome. Iyi vinegre irwanya kubyimbirwa ikanica mikorobi zitera ubwandu aho bogoshe.
Uko bikorwa
Winika ipamba muri iyi Vinegre ya Pome noneho ugasigiriza buhoro buhoro ahogoshwe. Urabireka bikumiraho nyuma ugakaraba n’amazi ashyushye. Ubikora byibuze inshuro 3 ku munsi kugeza aho wogoshe hamaze kumera.
Gusa niba ufite uruhu rworohereye wavangamo utuzi.
Gukandisha amazi akonje
Mu gihe wumva nyuma yo kukogosha uri kokera ahogoshwe, ubu buryo buzagufasha kutababara ndetse binakurinde kuzana imiburu.
Uko bikorwa
Inika agatambaro mu mazi akonje cyane (ubonye amazi ya balafu byarushaho kuba byiza). Rambika ako gatambaro gakonje ahogoshwe, bimareho iminota hagati ya 10 na 15. Ubikore inshuro nyinshi ku munsi.
Ubuki
Ubuki buzwiho kuvura indwara z’uruhu zinyuranye nk’ibishishi, no kugira uruhu rwumagaye. Bunarwanya indwara zinyuranye ziterwa na bagiteri. Nabwo rero bwagufasha kurwanya imiburu.
Uko bikorwa
Siga ubuki bw’umwimerere ahogoshwe, ubireke byumireho noneho uze koga amazi akonje. Ubikore 3 ku munsi.
Tea Bags
Amajyani yirabura abamo tannic acid ikaba izwiho kurinda kubyimbirwa no gutukurira.
Uko bikorwa
Koresha tea bag mu mazi ashyushye, imaremo iminota nka 3. Hanyuma uyikuremo uyishyire ku kintu nk’agasahani noneho ugashyire muri frigo bimaremo iminota 10. Iyo tea bag uyikube ahogoshwe mu gihe kingana n’iminota 3. Ubikore kenshi ku munsi.
Gukanda n’amazi ashyushye.
Gukanda n’amazi ashyushye bikunze gukorerwa mu nzu bogosheramo, nabyo ni byiza kuko bifasha mu kwica mikorobi.
Uko bikorwa
Shyira igitambaro mu mazi ashushye, ugikuremo ukamure noneho ugikandishe ahogoshwe umare iminota hagati ya 5 na 10. Ubikore buri munsi kugeza ukize.
Igikakarubamba
Umushongi wacyo uzwiho kurwanya indwara nyinshi zo ku ruhu.
Kata ikibabi cyacyo uwo mushongi uwusige ahogoshwe ubireke byumireho. Nyuma ukarabe amazi akonje, ubikore 3 ku munsi mu gihe cy’iminsi 3.
Ibyo kuzirikana
Mbere yo kwiyogoshesha cyangwa kwiyogosha burya hari ibintu tutajya twitaho kandi by’ingenzi.
- Ibyo ugomba gukora Mbere yo kogosha banza ukarabe aho wogosha n’amazi ashyushye.
Genzura niba icyo wogoshesha gifite ubuziranenge. Niba ari urwembe rube ari rushya.
Ukimara kogosha karaba amazi akonje ahogoshwe.
Aho bishoboka ukoreshe imashini icomekwa ku muriro ariyo wiyogoshesha
Niba utifuza kumaraho cyane wakoresha umukasi.
Nyuma yo kogosha no gukaraba isige amavuta.
- Ibyo kwirinda
Mu gihe wazanye imiburu wikongera kogosha itarakira.
Ahaje imiburu wiyishima cyangwa ngo uyikande kuko uba uri kwiyongerera
Wikogosha ngo ukubete cyane ku buryo uruhu rubabara.
Si byiza kogosha buri munsi. Rindira aho wogoshe habanze hamere. Byibuze rimwe mu cyumweru ku bwanwa, insya n’ubucakwaha.
Ubu buryo bwose tuvuze singombwa kubukoresha bwose icyarimwe, ahubwo uhitamo ubwakorohera kubukora gusa ukazirikana kubikora uko byavuzwe.
Uwineza Adeline