Ubwongereza nicyo gihugu kibaye icya mbere ku isi mu koroshya ingamba zo kwirinda koronavirusi maze abaturage bacyo bagasubira mu buzima busanzwe nk’ubwakera COVID-19 itaraza.
Igihugu cy’Ubwongereza cyamaze guhagarika kwambara udupfukamunwa abaturage basubira mu buzima busanzwe nk’ubwakera COVID -19 itaraza.
Mu zindi ngamba zahagaritswe harimo guhatira abantu kwikingiza, amakarita agaragaza ko abantu bifashe urukingo.
Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yatangaje kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 19 Mutarama 2022 ko nubwo ibindi bihugu birimo kujya muri za guma mu rugo, bo bafashe inzira itandukanye n’izindi.
Yagize ati “Ibihugu byinshi i Burayi byasubiye muri guma mu rugo ariko iyi leta yafashe inzira yihariye.”
Yakomeje avuga ko abasiyantifike bahamije ko inkubiri ya virusi nshya ya OMICRON yacogoye.
Ati “Abahanga mu bya siyansi bagaragaza ko inkubiri ya OMICRON yacogoye kubera ubukangurambaga bwo gushimangira Kwiteza dose ya gatatu.
UWINEZA Adeline