Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri muri guverinoma yiswe iy’ abatabazi, wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa n’ ubutabera mpuzamahanga imyaka mirongo itatu yoherejwe mu gihugu cya Senegal aho agiye kurangiriza igihano cye.
Mu nyandiko yakozwe tariki 28 Gicurasi uyu mwaka, igashyirwa ahagaragara n’ umucamanza Carmel Agius, igaragaza ko uyu mugabo wakoze Jenoside agomba kujya kurangiriza igihano cye muri Senegal nyuma y’ isomwa ry’ urubanza.
Muri izi nyandiko bigaragara ko mu irangiza ry’ igihano cye, uyu mugabo azaba ari kumwe na batatu mu nshuti ze za hafi bareganwa nawe muri uru rubanza. Bose baka barahamijwe n’ ubutabera ibi byaha tariki 25 Kanama, bose hamwe bakaba barahamijwe icyaha cyo gutera ubwoba abatangabuhamya, kugira ngo batabashinja ibi byaha imbere y’ ubutabera.
Uyu mugabo wavukiye mu cyahoze cyitwa Nyamyumba mu 1957, akaba Minisitiri w’ Igenamigambi muri guverinoma yiyise iy’ abatababazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni . Augustin Ngirabatware yahamijwe icyaha n’ urukiko mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania mu mwaka w’ 2014.
Ku mpamyabumenyi ye y’ ikirenga mu by’ ubucungamari, Dr Ngirabatware yahunze u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 1994. Yakoreye ikigo cy’ ubushakashatsi mu gihugu cya Gabon no mu Bufaransa mbere y’ uko afatirwa mu budage mu mwaka w’ 2007, nyuma y’ umwaka umwe akoherezwa muri TPIR Arusha muri Tanzania.
Denny Mugisha