Perezida Felix Thisekedi,yatangaje ko agiye kuvugurura igisirikare cya FARDC akirukana aba Ofosiye bose avuga ko badashoboye ndetse batatojwe neza.
Ni ibyatangajwe na Perezida Tshisekedi,mu kiganiro yagiranye na Diasipora y’Abanye congo batuye mu bushinwa ejo kuwa 25 Gicurasi 2023.
Mu ijambo yagejeje kuri aba Banye congo batuye mu bushinwa , Perezida Tshisekedi yavuze ko agiye kuvugurura igisirikare maze akubaka ikizabasha kurengera ubusugire bwa DR Congo n’Abaturage b’Iki gihugu.
Ati:” Igihe kirageze ngo twirukane aba Obofisiye badashoboye muri FARDC ndetse batatojwe neza kuko badafite ubushobozi bwo kurengera igihugu n’Abaturage bacyo.”
Yakomeje avuga ko ikigamijwe, ari ukubaka igisirikare gifite ubushobozi bwo guhangana n’u Rwanda ashinja gutera inkunga M23 .
Ati:”kugirango tubashe guhangana n’u Rwanda no guhagarika ubushotoranyi bwarwo kuri DR Congo,nitwe tugomba kubyikorera nk’Abanye congo ,kuko tuzaba turi kurengera ubusugire bw’iguhugu cyacu. Tugomba gushingira ku gisirikare cyacu aho kwishingikiriza inshuti zacu.”
Amagambo ya Perezida Tshisekedi, aje nyuma y’aho Ingabo za DR Congo (FARDC), zakunze kuba insina ngufi imbere y’ Abarwanyi ba M23 , aho ubutegetsi bwa Kinshasa buhera buvuga ko imbaraga uyu mutwe ugaragaza nta handi zituruka atari mu Rwanda.
Ni Perezida Tshisekedi, umaze igihe agaragaza inyota yo gutangiza intambara ku Rwanda ndetse mu mezi atatu ashize , Igisirikare cya FARDC kikaba cyarakunze kurangwa n’ibikorwa by’ubushotoranyi ku butaka bw’u Rwanda, aho bamwe mu basirikare b’iki gihugu barenze umupaka w’igihugu cyabo inshuro zirenga eshatu bakinjira ku butaka bw’u Rwanda barasa , bikarangira bahasize ubuzima.
Hiyongera ho kandi indege z’Intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 FARDC yari imaze kugura mu Burusiya, zavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri zose.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri DR Congo, avugako muri iyi minsi , Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buri gukora ibishoboka byose harimo kwiyegereza imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, kugirango barebe uko ba ashoza intambara ku Rwanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard. Umuhanga watumye bakora atomic bomb witwaga Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara,nuko abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye nuko bible isaba abakristu nyakuri kutajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yababujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’undi nkuko Zabuli 5,umurongo wa 6 havuga.
Ibigioryi biragwira! Ubwo se Tshisekedi azubaka igisirikare u Rwanda arufunze mu mutwe cga aruboshye amaboko n’amaguru!
You do not prepare for war when there’s war, you prepare for war when there’s no war.
Ariko se Tchisekedi nawe ntazi gutandukanya Urwanda numuntu kugiti ke?rya jambo yigeze kuvuga, avugamo ko turi abavandimwe, nagizengo yamaze kumva ikibazo igihugu cyacu gifite utarerse n’ akarere.none ndabona yabishyize ku Rwanda nkigihugu. Aho kudoma urutoki kuwutera ibibazo Congo utarerse nuRwanda.
Mbonye aho avuze ukiri,ngo ngiye kubaka igisirikari kizabasha guhangana nicyurwanda . aho uvuze ukiri ntagisirikari ufite nibyo pe . bikore bucece ureke kuririmba iyahararutwe
Kwubaka igisilikare nukubanza ukagira impamvu (AIM), udafite impamvu nubwo yazana abatojwe kurenza abibihugu tuzi byibihangange, ntacyo wageraho. Nakureho ubusivli mumutwe cyeretse niba ashaka kwubaka abajura n’abicanyi bazahangayikisha abaturage ba DRC naho nta musilikare twiteze murikiriya gihugu. Reka agende azane ubusivili ngwarirukana ba officers ahubwo atere inkunga inyeshyamba bamurase akurikire muzee Kabila. Ntabwo wakwubaka igisilikare cyokwica abenegihugu, ntiwanubaka igisilikare cyogutera ikindi gihugu kuyihe mpamvu se? Simuhanuriye ariko byose yifuriza umuturanyi niyo mva ye yicukurira ntateze kubigeraho ibyo yifuza na Francois Mitelant kandi aribihangange bizwi, ugirango impamvu niyihe nukutagira Aim (impamvu) subugwari wapi, ariko byaranze apfa atabigezeho, nashake impamvu itera biriya ayivure yubake igihugu azamure DRC mumyumvire, ahe imbaraga ubukungu bwigihugu ibindi bizikora kuko bazaba bafite impamvu. Naho diskuru zogupangira u Rwanda siyo development yubaka igihugu yakabaye aganira na Diaspora ahubwo wagirango bosenibamwe ndavuga President naba deaspora be ntaho bazageza igihugu cyeretse muri dombolo ya solo.
Advice namuha nareke ivangura ryabene gihugu asubire mumateka amenye History na Geography yigihugu cye yubahirize uburenganzira bwabene gihugu maze ashake abajyanama (Consultants) bajye muri za Provinces zose zigize DRC kugeza hasi babafashe berekera abenegihugu nibura imya 10 gusa bazaba babonye umurongo bubakiwe ama infrastructures arinakwo nicyo kigeshi cyabo kivugururwa havamo ziriya nsaza ahasigaye urebe ko imbaraga zitazizana barinda ibyagezweho. Bave mukwikoma abaturanyi ntacyo bapfa. Ataribyo nakomeze asese imitungo y’ igihugu gwaragura intwaro cyeretse nagura intwaro za robot kdi burya nazo zigira ikizirasa ngayo ngukwo. FDLR mutahe muve muribyo nizindi opposition zishingiye kunda nini nogukunda ibyubahiro amahoro aruta amagana.murakoze
Ese disi wizeye insinzi kombona iminsi irikubarirwa kumitwe yintoki !!!!!!!!!!!!!
Ibyo utakoze murimanda yawe urayikora ubu urabikora muminsi nakwita i2 isigaye maze wubake igisirikari kabuhariwe white utera u Rda? nzi Mobutu,nzi Kabila muzehe, nzi Kabila fils nawe maze kumenya nkuwakwibyariye mubategetsi DRC Bose niwowe Kigwari cyambere muri bose Kabila Fils aza kwisonga hatagize umuvangira numugabo numusirikari ashyira mugaciro kdi nimba Ari mubiyamamaza ntakabuza uzataha ibyo uvuga byo kubaka igisirikari ntabyo Uzi!!!
Abasirikzri banyu ntakibazo, ikibazo niwowe na politique yawe ipfuye!!!!!!!! igisirikari ni commanda (imiyoborere myiza munzego zose zarapfuye)