Mukiganiro yagiranye n’ikigo cyiga ibijyanye n’ingamba zafatwa kubibazo mpuzamahanga gikorera muri Amerika mumujyi wa Wshing ton, Joston stay , umushakashatsi akaba n’umuhanga mubya Politiki , wanashinze ikigo cy’ubushakashatsi k’umutekano w’uburasirazuba bwa Congo ndetse ,akaba n’umwarimu muri kaminuza mubya Politiki muri Kanada,yagaragaje impamvu yateye M23 yongera kwifashisha intambara.
Muri iki kiganiro cyibanze kumutekano wo muburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo,kumubano wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo n’igihugu cy’u Rwanda n’uburyo byakemuka mo,yanagarutse kukuba Congo ikomeza gushinja u Rwanda kandi ikagaragaza ko ifite ibimenyetso bigaragaza ko M23 ifashwa n’u Rwanda.icyakora ibi birego byose uRwanda rwarabihakanye.
Muri iki kiganiro Joson Stay yagaragaje ko ugiye kureba impamvu M23 yahisemo gukemuza ikibazo cy’intambara , wahera muri Nzeri umwaka ushize no muri 2013, ubwo M23yatsindwaga kubera igitutu mpuzamahanga yashyizweho n’igisirikari cya Congo gifatanije n’umuryango w’Abibumbye, M23bahisemo guhunga ,bamwe mu Rwanda Abandi muri Uganda ,aho bakomeje gufashwa nk’impunzi nyamara ikibazo cyabo ntigikemuke. Nyuma y’ibi ubuzima bari barimo bwabahatiye gusubira mu ishyamba ryo muri Congo , cyakora bagezeyo ntibafunzwe ahubwo bakomeje kubaho mubuzima buri mu kirere.
Hagati aho bakomeje gukora ibishoboka byose ngo barebe ko ibibazo byakemurwa ariko biranga biba iby’ubusa, bagerageje kohereza abantu babo I Kinshasa kugira ngo baganire na Guverinoma nabyo ntibyagira icyo bitanga.
Nyumay’aho abayoboke ba M23 bayobowe na MAKENGA batangiye gutera udutero nshuma hafi n’umupaka w’uRwanda na Uganda muduce twa Bunagana, ibi byatangiye mukwezi kwa Nzeri umwaka ushize, ahubwo kugira ngo bibutse, ariko twakwibaza tuti “kuki byatangiye muri uku kwezi ?
Yagize ati” dore ibibazo byatumye uyu mutwe uhitamo gukemuza ibibazo byabo .icyambere ni uko ibibazo byabo bitigeze bikemurwa,kandi barakoze ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe.ikindi ni uko bashyizeho komisiyo yashyizweho yo kurwanya imitwe yose ibarizwa muburasirazuba bwa Congo, na M23 irimo ibi byatumye uyu mutwe uhitamo intambara kugira ngo bitegurire ejo hazaza.
Icyakora yongeyeho ko ibibazo bya Politiki yo mukarere nabyo byaba intandaro y’iyi ntambara ,aho Perezida Tsheked yasabye Uganda kuyifasha kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa ADF usanzwe urwanya Uganda , murii operasiyo yiswe shuja , kandi higeze kubaho ubushyamirane hagati y’u Rwanda na Uganda . ushobora kwibaza uti “ ibi bikozwe munyungu zande ?
uyu muhanga yagaragaje ko kugira ngo amahoro agaruke mukarere k’ibiyaga bigari , hagomba kubaho ibiganiro by’ibihugu byose bihatuye,bagashakira umuti hamwe.
Umuhoza Yves