Umutwe wa FDLR uvuga ko wahawe ubutumwa buvuye mu ijuru bwerekana ko intambara ya FARDC na M23 izatinda nk’iya Ukraine n’u Burusiya, kandi ko imishyikirano iri gukorwa ntacyo izamara.
Ni mu kiganiro kirambuye isoko y’amakuru ya Rwandatribune yagiranye n’umwe mu basirikare bashinzwe iby’ ubuhanuzi i Parisi ku cyicaro gikuru cya Gen.Omega umuyobozi wa FDLR-FOCA.
Uyu musirikare twahaye izina rya Emmanuel ku bw’umutekano we yagize ati “Twakiriye ubutumwa mbere yuko umutwe wa M23 utera muri Tongo na Rugali bwavugaga ko impunzi z’Abanyarwanda ndetse n’abarwanyi ba FDLR ibintu bigiye kuba bibi.”
Muri ubwo butumwa twakuye mu mabonekerwa bwerekana ko iyi ntambara ya M23 na FARDC izatinda kandi hakazapfa abantu benshi.
Ubu butumwa buvuga kandi ko Imana izangira umutima wa Perezida Tshisekedi nkuko yangiye uwa Farawo, kugira ngo yerekane umugambi wayo kuri Congo.
Nyuma y’intambara izamara imyaka myinshi, izasiga Congo ibonye amahoro impunzi zose zigatahuka, iherezo ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Abo banyamasengesho bo muri FDLR babonye Igihugu cya Congo kizayoborwa n’umunyekongo uzaba uvuye mu Burayi utarigeze aba muri politiki ya Congo.
Serija Emmanuel asoza avuga ko abarwanyi benshi ba FDLR bazataha urusorongo, nyuma yo kumaranira ingoma kuzasiga benshi muri uyu mutwe bamaranye ubwabo, bamwe bazagambanirana abandi barasane.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM