Muhawenimana Janvière yaciwe umutwe n’abantu bataramenyekana bikaba bikekwa ko bawutwaye nyuma yaho abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze biriwe bawushakisha bakawubura.
Uyu mugore w’imyaka 29 y’amavuko yiciwe mu Mudugudu wa Mukirimba, Akagari k’Akagarama mu Murenge wa Rulenge mu Karere ka Ngoma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Amakuru yatanzwe n’umuturage wari ugiye guhinga agasanga mu murima we harimo umurambo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulenge, Mapendo Gilbert, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru aya makuru avuga ko uwo mudamu basanze umurambo we ahantu mu gihuru ariko udafite umutwe.
Yagize ati “Mugitondo twahawe amakuru n’umuturage wari ugiye guhinga ageze ku isambu abona yibwe igitoki akurikiye atangira kubona aho amabere y’igitoki yari yacitse yerekeraga, ageze imbere atangira kubona amaraso amugeza ku murambo w’uwo mugore ahita aduhamagara tujyayo dushakisha umutwe turawubura.”
Yavuze ko bakomeza gushakisha uwo mutwe kugira ngo bamenye ibyawo ndetse iperereza ryahise ritangira kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe.
Gitifu Mapendo kandi yanavuze ko kubera ibihe u Rwanda n’Isi birimo by’Icyorezo cya Coronavirus byatumye hadakoreshwa inama n’abaturage kugira ngo babihanganishe ariko ngo bake bahageze babahumurije babasaba gutanga amakuru kugira ngo ababikoze bakurikiranwe.
Muhawenimana ni umubyeyi wasize abana babiri, yabanaga nabo mu nzu yakodeshaga, yari atunzwe no guca inshuro mu baturage akabona amafaranga.
Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu Bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Ndacyayisenga Jerome