Abantu bane barimo abagabo batatu n’umugore umwe bo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, bakatiwe gufungwa burundu kubera kwica umugabo barangiza bakamuca umutwe n’umuhoro.
Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, cyasomewe ahabereye icyaha aho abantu bane barimo abagabo batatu n’ umugore umwe baregwa icyaha cy’ ubwicanyi bakoze ku wa 8/10/2022 bishe Hakizimana Boaz bamuciye umutwe bakoresheje umuhoro bakamwambura imyenda yose bakayizingiramo umutwe bakajya kuwuta mu mugezi nyuma yo kumwica.
Ku wa 24/11/2022, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye urubanza ruregwamo Mbarushimana Jean Bosco, Uwigiramahoro Mathilde, Munyeshara Isaac, Dushimimana Joel na Hagumiryayo Edouard.
Baregwa icyaha cy’ubwicanyi bakoze ku wa 8/10/2022 bishe Hakizimana Boaz bamuciye umutwe, bakamwambura imyenda yose bakayizigiramo umutwe bakajya kuwuta mu mugezi nyuma yo kumwicira mu mudugudu wa Muguruka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma.
Bakaba baramwishe nyuma y’ uko yari yaburanye isambu ye mu bunzi yari yaragurishijwe n’umugore we Mathilde, akaba aribwo batangiye gucura umugambi w’uko bazamwica ari nabwo bahise batangira kugabana inshingano kugira ngo umugambi wabo ugerweho.
Urukiko rwahanishije buri wese igihano cy’ igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
RWANDATRIBUNE.COM