Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma yafashe abantu babiri nyuma yo kujya mu kabari ko mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, bakanywa inzoga ubundi bakishyura inote ebyiri za bitanu z’amiganano.
Aba bagabo bafashwe ku wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare, ni Théophile ufite imyaka 25 y’amavuko na Harerimana Ezechiel w’imyaka 24, bafatiwe mu mudugudu wa Rugarama mu kagari k’Akabungo mu murenge wa Mugesera, ahagana ku isaha ya saa tanu z’amanywa.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wari umaze gutahura ko yishyuwe amafaranga y’amiganano.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umucuruzi wo mu kabari gaherereye mu mudugudu wa Rugarama, Bwana na Harerimana bari banywereyemo, ko umwe muri bo mu kwishyura icupa ry’inzoga yari amaze kunywa, amuhereje inoti ya bitanu ngo amugarurire, mu gihe ataramugarurira mugenzi we na we akabikora atyo.”
Yakomeje agira ati: “Ubwo uwo mucuruzi yitegerezaga neza inoti zombi bamwishyuye, yaje gusanga ari inyiganano niko guhita abitumenyesha. Abapolisi bihutiye kuhagera basanga koko inoti bamwishyuye ari inyiganano bahita batabwa muri yombi.”
SP Twizeyimana yavuze ko gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bitesha agaciro ifaranga, bigasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, yihanangiriza abishora muri bene ibi bikorwa ko hazakomeza gukorwa umukwabu wo kubafata bagashyikirizwa ubutabera.
Abafashwe n’amafaranga bafatanywe, bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Zaza kugira ngo hakorwe dosiye.
Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
RWANDATRIBUNE.COM