Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bane bari bafungiwe mu Karere ka Ngoma bari batorotse ikigo bari barashyizwemo bitabwaho nyuma yo gusanganwa icyorezo cya Coronavirus.
Izi mfungwa zatorotse mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2020, nyuma yo guca ibyuma by’idirishya ry’icyumba cy’amashuri zari zarashyizwemo ku Ishuri ryisumbuye rya ASPEK.
Inkuru ikimenyekana, Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngoma bashyizemo imbaraga mu kubashakisha kugira ngo bagarurwe bavurwe.
Babiri bafashwe mbere ya saa sita harimo uwitwa Mubyarirehe bakunze kwita Nyamayarwo w’imyaka 52 y’amavuko wafatiwe iwabo mu rugo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma uregwa icyaha cy’ibikangisho by’amagambo.
Undi yitwa Banguwiha Jean Paul w’imyaka 21 wafashwe saa tatu n’igice za mugitondo na we ubwo yari mu rugo iwe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma.
Ahagana mu masaha ya saa cyenda n’igice abandi babiri nabo bahise bafatwa barimo uwitwa Ndagijimana Dominique ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura yafashwe ku manywa yo kuri uyu wa kane nyuma y’uko yari yatorokanye n’abandi batatu aho bari bacumbikiwe bavurwa COVID-19 ndetse n’undi witwa Nsabimana Olivier w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Rusera uregwa ubujura akaba yari ategereje kuburana.
Umuvuguzi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko abantu bakwiriye gushyira imbere kwirinda COVID-19, bikanajyana no kwirinda ibyaha.
Avuga ku bafashwe, yagize ati “Uwa nyuma tumufatiye i Rwamagana.”
Mu butumwa bwe yasabye abantu kwirinda kurwara COVID-19 bakurikiza amabwiriza yose atangwa n’inzego z’ubuzima arimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera, kwirinda kuramukanya n’andi.
Yanakomeje avuga ko abantu bakwiriye gushyira imbere umuco wo kubahiriza amategeko, birinda ibyaha n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko.
Ndacyayisenga Jerome