Mu isaha imwe mu kagari kamwe mu Karere ka Ngoma hagaragaye umugabo wapfuye yimanitse mu mugozi ndetse n’umukobwa wibyaje agahita yica umwana.
Ibi byabaye saa tanu z’ijoro ryo kuwa gatatu, tariki 13 Gicurasi, mu Kagari k’Akabungo mu Murege wa Mugesera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera, Niyigena Alexis, yabwiye MUHAZIYACU ko byabaye mu gihe cyegeranye cyane.
Umukobwa w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Kinihira, ngo yagiye mu ishyamba aribyaza maze yica umwana, byamenyekanye mu ma saa 11:30 za nijoro.
Gitifu yagize ati: “Twamenye amakuru, tujyayo turamufata tumujyana kwa muganga, kubera yararimo ava, kugira ngo yitabweho. Kuko icyo twagombaga gukora ni ukumuha ubutabazi bw’ibanze.”
Niyigena avuga ko nibasanga uyu mukobwa yasubiye mu buzima buzima, arahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Ku rundi ruhande, uwiyahuye ni umugabo w’imyaka 38 wo mu Mudugudu wa Rugarama, yagaragaye saa 11:40 z’ijoro, ngo yiyahuye akoresheje ikiziriko.
Gitifu Niyigena ati: “Inzego zibishinzwe zigiye kubikoraho iperereza, mu by’ukuri, ari abaturanyi, ari n’umugore we, nta kintu na kimwe bavuze yaba yiyahuriye.”
Nkuko uyu muyobozi w’umurenge abitangaza, ngo urugo rw’uyu mugabo ni urugo rutagiraga amakimbirane.
Ndacyayisenga Jerome