Mu karere ka Ngoma umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mutenderi yatawe muri yombi nyuma y’uko yanditse ibaruwa asaba gusezera ku mirimo ye, nyamara akaza gukurikiranwa ho ibyaha byo kunyereza amafaranga yari agenewe abaturage.
Uyu munyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mutenderi, yari amaze iminsi 2 yandikiye Komite nyobozi y’akarere asezera ngo kuko umuvuduko akarere ke kari kugenderaho adashobora kugendana nawo.
Uyu mu yobozi kandi yasezeye ari kumwe n’abandi bayobozi ba 6 bo mu murenge we ibintu mu by’ukuri bidasanzwe ko abayobozi bangana gutya bakorana basezerera rimwe.
Amakuru yatangajwe n’urwego rw’ubugenza cyaha avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatanu akekwaho kunyereza amafaranga arimo ayari agenewe abaturage ndetse n’ibindi byaha bitandukanye yakoreye mu kazi, ubwo yayoboraga Umurenge wa Zaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yatangaje ko bamenye amakuru ko inzego z’umutekano zamutaye muri yombi. Yagize ati “Amakuru yandi yabazwa RIB. Yatawe muri yombi ku nyungu z’abaturage.’’
Amakuru yizewe agera mu itangaza makuru ni uko uyu muyobozi akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza amafaranga angana na miliyoni 1,4 Frw yari agenewe bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barindwi, bakoze imishinga iciriritse yabateza imbere. Amafaranga yo kubafasha ngo yashyizwe kuri konte y’umurenge aho kuyabashyikiriza arayagumana.
Andi bivugwa ko yariye ni miliyoni 1 Frw yari agenewe gukora umushinga ku Mudugudu, ubuyobozi ngo bwagiye kureba ibyakozwe burabibura, bikaba bivugwa ko amafaranga yari yateganyijwe na yo yanyerejwe.
Uretse aya mafaranga hari n’andi abaturage bamuhaye kugira ngo abishyurire mituweli arabura gusa ngo yaje kuyabasubiza nyuma yo kubitegekwa n’ubuyobozi bw’Akarere.
Abaturage bo nta byinshi batangaza ku itabwa muri yombi ry’umuyobozi w’umurenge wabo.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune