Umusore ufite imyaka 17 wo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gutera icyuma umugabo witwa Niyonsaba Jean d’Amour wakoraga irondo ry’umwuga.
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru, ni uko byabaye ahagana saa Mbili z’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020 mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kigabiro mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma.
Ngo uyu musore yari yaravuye mu ishuri asigaye yinywera ibiyobyabwenge mu isantere ya Cyuve.
Ubwo ngo abakora irondo ry’umwuga bari batangiye guhwitura abantu ngo batahe, uyu musore yabanje gushyamirana n’abo kugeza ubwo ateye icyuma umwe muri bo.
Mugirwanake Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama aganira n’iki gitangazamakuru yemeje ko koko uyu musore akekwaho kwica uyu munyerondo.
Ati: “Nka saa mbiri uyu mugabo yari ku irondo n’abandi, maze umusore witwa Cyprien Ntawuyivuguruza w’imyaka 17 ntabwo tuzi aho yakuye icyuma arakimutera ahita yirukanka, ibyo abantu basanzwe bapfa ntitwabimenye, yamaze kukimutera yikubita hasi ahita apfa.”
Uyu musore bahise bamuta muri yombi bamujyana kumufunga kuri sitasiyo ya RIB Rukira, naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kibungo gukorerwa isuzumwa.
Ubwanditsi