Leta y’u Rwanda ikomeje kuburira iburira Abayobozi mu nzego zitandukanye cyo kimwe n’Abaturarwanda bose muri rusange, kwirinda ingeso yo gutanga ruswa no kuyakira mu buryo ubwaribwo bwose.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023 , byatangajwe ko Mutembe Tom umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, abaye ahagaritswe mu nshingano byagateganyo nyuma y’imyanzuro yafatiwe mu nama Njyanama y’Akarere ka Ngoma .
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie, yavuze ko impamvu Mutembe Tom yahagaritswe by’agateganyo, ari ukugirango imirimo y’Akarere ikomeze neza nk’uko bisnzwe bitewe n’uko Mutembe yari amaze hafi ibyumweru bibiri ari mu maboko ya RIB kugeza magingo aya.
Ati “Ni byo guhagarikwa by’agatenganyo ni ukugira ngo imirimo y’Akarere ikomeze. Tuzafata umwe mu bakozi b’abakarere ntabwo tuzazana uwo ku ruhande icyaha nicyatamuhama agafungurwa azasubira mu nshingano ze.”
Ku wa 14 Ukwakira 2023 , nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin, wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere ka Ngoma(One Stop Center), ndetse ko yafashe aba bombi bakira ruswa ingana na miliyoni eshanu (5,000,000) kugirango batange icyangombwa cyo kubaka.
Icyo gihe, RIB yavuze ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu mujyi wa Kigali mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Schadrack NIYIBIGIRA