Abarwanashyaka ba DGPR (Green Party of Rwanda) bo mu karere ka Ngororero biyemeje gutanga imbaraga zabo mu kwiyubakira igihugu, bigisha imbaga nyamwinshi uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije, kwimakaza Demokarasi no gusobanurira abantu ihame ry’uburinganire.baboneraho kandi gusaba Leta korohereza abantu uburyo bwo kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije nka Gaz n’ibindi.
Aba barwanashyaka bahagarariye abandi cyane cyane uburubyiruko bagaragaje ibi mu mahugurwa yabereye mu karerere Kangororero mu murenge wa Hindiro, aho bemeje ko igihugu gikomeje guhura n’ibi bazo byinshi bikomoka ku iyangirika ry’ibidukikije, nyamara byakagombye kubugwabungwa .bagaragaza ko bo nk’urubyiruko bagomba kubinonosora ndetse bagasigara aribo isi yose yigiraho.
Bemeje ko abaturage bo hasi batiyumvisha uburyo bwo kurengera ibidukikije nyamara bemeza ko bagiye kubishyira mo imbaraga bagasaba na Leta kubibafashamo.
Umwe mubatanze ibitekerezo witwa Clarisse uwambajimana yagize ati” usanga abantu benshi batema ibiti nyamara ntibibuke no gutera ibindi, nyamara aho ugitemye imvura ihita itangira kuhigarurira, yanasabye kandi ko habaho ubuvugizi ku buryo umuntu wese ashobora kubona Gaz yo gucana “. Ati “ nibura hakaboneka nk’iy’ibiro bibiri , kimwe se cyagwa bitatu kuburyo uyikeneye wese yayibona kandi ku giciro kimworoheye.
Biyemeje kandi gusobanurira abaturage iby’ihame ry’uburinganire kenshi abantu batumva kimwe. Bavuze ko hari abumva uburinganire nko guhangana kandi atari byo bityo bemeza ko bagomba kubasobanurira kuburyo buri wese abyumva uko biri kandi bikamugirira akamaro.
Muri aya mahugurwa kandi habayemo n’amatora aho bitoreye ababahagarariye munzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Abagore, urubyiruko ndetse n’abahagarariye akarere muri rusange.
Aba barwanashyaka bahagarariye abandi kandi bemeje ko bagiye gufatanya n’inzego z’ibanze bagafasha abaturage kuburyo biyubakira igihugu bahereye hasi.
Umuhoza Yves