Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024 Ishyaka Green Party ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza aho ryabikoreye mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya.
Senateri Mugisha Alex yabwiye abaturage b’akarere ka Ngororero ko nibatora Dr Frank Habineza bazahabwa imbuto y’umuceri uhingwa mu misozi utagombera guhingwa mu gishanga.
Dr Frank Habineza ahawe umwanya yashimangiye yashimangiye ibyo anongeraho ko natorwa azashyira inganda mu mirenge zitunganyirizwamo ifumbire y’imborera bigafasha abako karere guhinga neza no kubona umusaruro ushimishije harimo n’umuceri.
Impamvu ngo ni uko abaturage bakora ubuhinzi ari benshi mu gihugu bityo mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kwihutisha iterambere ry’umuhinzi azashyiraho uburyo bwo gutunganya ifumbire y’imborera.
Dr Frank Habineza yanakomoje kuri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri avuga ko natorwa abana bazongererwa ibyo kurya kandi byujuje intungamubiri aho agira ati” biriho n’akaboga”.
Rwandatribune yaganiriye na bamwe mu baturage ngo yumve uko bakiriye ibyo batangarijwe, nabo bagira ibyo bayitangariza
Uwitwa Mukamana yabwiye Rwandatribune ko ikimushimishije ari gahunda yo kwishyura abafungirwa ubusa, ikindi ngo nibashyiraho inganda zizamura umusaruro wibikomoka ku buhinzi no guha akazi abashomeri bizaba ari byiza cyane.
Dr Frank Habineza yashimiye imbaga nyamwinshi yari iteraniye aho maze abasaba kumugirira icyizere bakazamutora ngo kuko yitwa Habineza kandi izina ariryo muntu ibyo abateganyiriza ari ibyiza.
Ishyaka Green Party ryemerewe kwinjira mu ruhando rwa politike byemewe n’amategeko mu 2013 rikaba rifite umukandida umwe ku mwanya wa perezida n’abakandida Depite 50 hafi 1/2 bakaba ari abagore.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com