Urugendo rwo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame rwakomereje mu karere ka Ngororero aho abaturage ibihumbi babyutse iya rubika bajya kumushyigikira ngo babone n’uburyo bamushimira ku bw’ibyo yabagejejeho nk’umutekano, imihanda, amazi, amashanyarazi, amashuri na girinka mu Nyarwanda yakijijie abatari bake muri aka karere.
Ibi byashimangiwe n’imvamutima z’abaturage bazindutse mugicuku aho bahuriza hamwe ikibateye ibyishimo. Aba baturage bamuvuze imyato ko yabahaye imihanda ihuza imirenge, bituma umusaruro ugera ku isoko, yabubakiye amashuri abana bariga kandi bagahabwa ifunguro bishyuye amafaranga makeya.
Yabagejejeho kandi amashanyarazi n’amazi, tutibagiwe n’umutekano ku buryo umuturage agenda igihe ashakira kandi ntakibazo. Iri terambere kandi ryateye urubyiruko kwihangira imirimo.
Ku bw’iterambere yabagejejeho byabaremyemo icyizere cy’uko bagomba kumushyigikira kandi ko azakomeza kubateza imbere.
Umwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa, Ingabire Olive ni umubyeyi w’imyaka 47, akaba amaze imyaka 7 arwaye kanseri. Avuga ko yaje gushyigikira Perezida Kagame kuko yahaye abanyarwanda amavuriro.
Nkuko tubikesha kigalitoday yagize ati:”Undebye ntiwamenya ko maranye imyaka irindwi kanseri, kubera imiyoborere myiza yaduhaye amavuriro. Naje kumushyigikira, naje kumubwira ko ndiho kubera imiyoborere myiza.”
Yongeyeho ko atazahwema gushyigikira Paul Kagame ngo atsinde amatora kuko amwitezeho ko azageza ibyiza byinshi ku baturage be.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame agiye kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero nyuma ya Musanze na Rubavu.
Aka karere ka Ngororero gakomeje kuberamo ibikorwa byo kwiyamamaza nyuma yo kuva mu karere ka Musanze na Rubavu aho habereye udushya dutandukanye.
Akarere ka Ngororero ni Akarere gaheruka kuvugwaho guhura n’ibiza bikomeye aho byangirije imihanda myinshi n’ibiraro bigasenyuka ariko kugeza ubu abaturage bakaba bashimira ubuyobozi bwiza butigeze bubatererana muri ayo makuba.