Mu karere ka Ngororero bahimbajwe no gutaha ibyuma bishya by’amashuri byuzuye bitwaye asaga Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi byumba by’amashuri bigizwe n’ibyumba 12 by’amashuri y’incuke hamwe n’ n’ikigo cy’imyuga n’ubumenyi ngiro, nibyo byubatswe mu ngengo y’imari ya 2022-2023.ibi byumba byose bikaba bigomba gutahwa hizihizwa ku nshuro ya 29 ukwibohora lkw’Abanyarwanda.
Mu Murenge wa Muhanda ahatashywe ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS Runayu, abaturage bagaragaza ko kuva babaho aribwo babonye amahirwe yo kugira ishuri ryigisha imyuga, rizatuma abana babo bacika ku guta amashuri bakajya gukora mu mirima y’icyayi, kuko iyo myuga izabafasha kwihangira imirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko kugira ibigo byigisha imyuga muri buri Murenge, bizatuma abanyeshuri barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakomereza mu y’imyuga badakoze ingendo ndende, kandi bakarangiza amasomo yabo bashobora kujya ku isoko ry’umurimo.
Asaba ababyeyi kwemerera abana bakaza kwiga imyuga, nk’uko bari babitanze mu byo bifuza ko bagezwaho ngo babashe kwiteza imbere, kandi ko bishimangira ihame ry’imiyiborere myiza ryo gushyira umuturage ku isonga.
Agira ati “Byaba bibabaje kugira ishuri nk’iri ugasanga ntimuribyaza umusaruro, byaba bisa nko kwihemukira, kandi tuzi neza ko umubyeyi mwiza araga umwana ishuri ryiza kuko nibwo uwo mwana wamenye umwuga, aba atanga icyizere cyo kwiteza imbere n’umuryango we”.
Umuturage wo mu Murenge wa Muhanda, avuga ko kuba bizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 29, bataha ibikorwa biteza imbere uburezi ari nko gucira abana akabando k’iminsi.
Agira ati “Ubu tubonye aho abana bacu bagiye kwigira imyuga izabagiria akamaro, kuko bajyaga bata amashuri bakajya kwikorera mu cyayi no mu nzuri za Gishwati”.
Ibyo Kandi binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, Habamenshi Jean Maurice, aho agaragaza ko abarangizaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye babonye igisubizo, kuko byabasabaga kujya kwiga kure nko muri kilometero zirenga 10 mu yindi Mirenge.
Ibindi byumba bitatu byuzuye ku mu Murenge wa Kabaya ku kigo cy’ishuri cya GS Kageshi, bizakira abana b’incuke, igikoni n’ibyumba by’ubwiherero 6 byubatswe nabyo biri mu byashimishije ababyeyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Simon Ndayisenga, avuga ko ibyo byumba bizakemura ikibazo cy’ubucucike bw’abana, no gutuma batajyaga mu mashuri kuko batuye kure yayo boroherwa n’ingendo.
Ababyeyi bafite abana ku Kabaya nabo bavuga ko kwakira ibyumba bishya by’amashuri ari ukwibihora ubujiji.
Hategekimana Bernard avuga ko kwibohora ubujiji ari intangiriro yo kugera ku bukungu, kandi ko abaturage ba Kabaya bakunze kwiga ariko amahirwe akaba makeya, ubu bakaba bishimira kuba uburezi butangirira ku bana b’incuke, bakazakurana uburere n’ubumenyi bufite ireme.
Agira ati “Ubundi umuntu yagiraga umwana kugira ngo azabone ishuri bigasaba ko aba afite mwenewabo wishoboye, uzamucumbikira akanamwishyurira, ariko ubu Leta y’Ubumwe yatubohoye guhakirizwa dushaka amashuri, ubu abana bacu biga hafi”.
Akarere ka Ngororero kamaze kubaka ibyumba by’amashuri 12 mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, kakaba karubatse ibigo by’imyuga 10, kandi umwaka wa 2023 ukaba uzarangira buri Murenge ufite ishuri ryigisha imyuga nk’uko biteganywa muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi izarangirana na 2024.