Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abayobozi Babiri bakurikiranweho gusaba no kwakira indonke ndetso no gukoresha inyandiko z’ibinyoma ku mitungo y’abaturage.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Muberantwari Reverien, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubutaka mu Karere ka Ngororero na Mutabazi Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange muri aka Karere.
Aba bayobozi bombi bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri ku mitungo y’abaturage yangijwe igihe hasanwaga umuhanda Rambura-Nyange.
Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe hatunganwa dosiye yabo kugira ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irongera kuburira abitwaza imirimo bakora bakishora mu byaha kubireka, inashimira abatanga amakuru kuri ruswa n’indi mikorere idahwitse kuko bibangamira iterambere ry’Igihugu.