Mu busanzwe, Isi dutuyemo, igizwe n’ibihugu bito ndetse n’ibinini. Ubuto cyangwa ubunini bw’igiihugu ubumenyera ku ngano yacyo ugendeye ku buso gifite, umubare w’abaturage bagituye, ubukungu n’ibindi.
Ubundi ijambo igihugu bisobanuye ubutaka bufite imipaka izwi ku rwego mpuzamahanga, butuwe n’abaturage kandi bafite ubuyobozi bwigenga. Buri gihugu kandi kikagira ibirango byacyo birimo ibendera ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu.
Isi dutuyeho rero, ikaba mu nyandiko zitandukanye. Ibyo bihugu byose bibumbiye mu migabane ishobora kuba ifite bigera muri 324 ariko ibyemewe n`umuryango mpuzamahanga bikaba bigera kuri 197 n’kuko bigaragara ku migabane 5 ariyo : Afurika, Uburayi ,Aziya, Amerika na Oseyaniya.
Tubibutseko imigabane itanu ariyo iboneka k’urutonde rw’umuryango mpuzamahanga (UN) ariko hakaba hari n’izindi nyandiko zongeraho umugabane wa antaragitika (antractique) udakunda kubarwa kubera ko ahanini utuwe gusa n’inyamaswa, ndetse n’umugabane wa 7 witwa Zealandia bavuga ko uvumbuwe vuba ukaba ubarizwa mu nyanja ya pacifika.
Waba se uzi igihugu gitoya muri ibi bihugu bigize isi?
Muri iyi nkuru, tugiye kwifashisha imbuga zitandukanye, maze tubagezeho ibihugu 10 birusha ibindi kuba bitoya ku isi nk’uko mugiye kubikurikira hasi:
1.Vatikani (Vatican)
Iki gihugu kibarizwa hagati mu mujyi wa Roma kikaba gifite gusa ubuso bwa km². 0,44 n’Abaturage bwite hafi 1 000
- Monaco
Kimwe na Vatikani, Monaco nayo ni umujyi ariko wahindutse igihugu ibyo bita cité-Etat mu rurimi rw’igifaransa. Iki gihugu gifite ubuso bwa km² 2 kikagira n’abaturage barengaho gato 36 000
- Nauru
Iki gihugu kiboneka muri Micronesie ho muri Oseyaniya.Kikaba gifite ubuso bungana na km² 21 n’abaturage barenga gato 9 300, iki gihugu kikaba cyarahoze cyitwa ile plaisante
- Tuvalu
Ni igihugu giherereye mu nyanja ya Pacifique kikaba gifite ubuso bwa km² 26 kikaba gituwe n’abaturage bagera ku 12 000
- San Marino
Nigihugu gifite ubuso bungana na km² 61 kikagira abaturage bagera ku 30 000.Iki gihugu kandi kikaba gikikijwe impande zose n’igihugu cy’ubutaliyane.
6.Liechtenstein
Nicyo gihugu cyonyine gihererereye mu misozi ya Alps kikaba gifite ubuso bwa km² 160 kikagira n’abaturage bagera ku 38.000.
- Marshal Islands
Ni igihugu kibarizwa munyanja ya apscifique kikaba gifite ubuso bugera kuri km² 181 n’abaturage barenga 53 000.
- Saint Kitts and Nevis
Iki gihugu gifite ubuso bugera kuri km² 261 kikagira n’abaturage 55 000
- Maldives
Iki nacyo ni igihugu kibarizwa mu nyanja y’abahinde kikaba gifite ubuso bungana na km² 298 n’abaturage bangana 427, 756.
- Marta
Ni igihugu kiri ku mwanya wa 10 ku isi kikitwa Marta, kikaba gifite ubuso bungana na km² 316 kikanagira abaturage barenga 408 000.
Nguko uko ibihugu bito ku isi bigiye bikurikiranye ugendeye k’ubuso bifite ndetse n’abaturage babituye.
Uwineza Adeline