Abasirikare ba FARDC bagaragaye bari kumwe n’inyeshyamba z’imwe mu mitwe iri kubafasha mu rugamba nka FDLR, bari mu muhanda bikoreye uturago nyuma yo gukubitwa inshuro na M23, bagenda bagaragaza imbaraga nke nk’abadashaka kugenda.
Ni amashusho yafashwe ubwo umutwe wa M23 wari umaze gufata agace ka Mushaki, nyuma yo gukozanyaho mu mirwano y’inkundura hagati y’uyu mutwe na FARDC.
Ubwo aba bahanganye na M23 barimo abasirikare ba FARDC n’abarwanyi b’imitwe nka FDLR, Mai-Mai, Nyatura na ACPLS bari bamaze gutsindwa uru rugamba babyutse bashoza kuri M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, barimo bahunga.
Muri aya mashusho, aba basirikare n’inyeshyamba, bagaragara bari mu muhanda mu gasantere ka Mushaki, bagenda bikoreye imisigo irimo udufuka ndetse banafite imbunda.
Bimwe mu byo bari bafite kandi birimo n’ibyo bari bamaze gusahura mu ngo z’abaturage nk’imyaka ndetse n’ibikoresho binyuranye.
Imbuga zitangazwaho ibyerecyeye umutwe wa M23 zashyize hanze aya mashusho, aho abagize icyo bayavugaho, batangaje ko aba barwanyi badashobora gutsinda umutwe wa M23 kuko bari hasi mu mirwanire.
Umutwe wa M23 kandi kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, waramutse ufata akandi gace ka Kibarizo.
RWANDATRIBUNE.COM
Muraho? Ikikinyamakuru cyanyu ndagikunda but mujye muduha amafoto na video nibyo bintu mukenyepe!?????