Kuri uyu wa 14 Mata 2021, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ,Rtd Brig. Gen Sekamana Jean Damascène yatangaje ubwegure bwe.
Mu mpamvu Rtd Brig. Gen Sekamana yatanze nkuko zigaragara mu ibaruwa yandikiye inteko rusange ya FERWAFA , yavuze ko yeguye kumpamvu ze bwite zirimo kwita ku bikorwa biteza imbere umuryango we . Gen Sekamana yakomeje asobanura ko mu mupira w’amaguru w’u Rwanda habamo akazi kenshi gasaba gukora umunsi ku munsi , aho avuga ko kubifatanya n’ibindi bikorwa asanzwe akora byagira ingaruka ku iterambere ry’umupira w’amaguru ashinzwe kureberera bijyanye n’uko ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Kugeza ubu ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi mu bakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru w’u Rwanda ni ninde uhabwa amahirwe yo gufata inshingano zo kuyobora uru rwego rwigenzura runengwa n’abatari bake umusaruro muke rugeza kuri Ruhago Nyarwanda?.
Aba nibo bantu 4 bakomeje kuza mu majwi nk’abashobora kuvamo umwe wayobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ntagungira Celestin(Abega)
Ntagungira Celestin Alias (Abega) ni izina rizwi cyane kuko yahoze ayobora iri shyirahamwe rw’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA guhera mu mwaka 2011, aho yari asimbuye Gen. Jean Bosco Kazura wariyoboraga mbere ye. Abega wabaye umusifuzi mpuzamahanga yanenzwe na benshi kuba ubwo yari ayoboye yarashyigikiye Politiki yo gukinisha abanyamahanga bake , abakunzi b’umupira bemeza ko byangije uburyohe bwa Sampiyona y’u Rwanda n’umupira w’amaguru muri Rusange.Abega Yasifuye ibikombe by’Isi 2,birimo n’ icyo muri 2010 cyabereye muri Afrika y’Epfo.
Uwayezu Francois Regis
Uwayezu Francois Regis nawe ari mu bahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA mu gihe cy’inzibacyuho. Uyu mugabo ubusanzwe asanzwe ari umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe. Regis azwiho kuba umugabo utavugirwamo kandi azi neza kugenera abanyamakuru amakuru make yibanze.
Munyakazi Sadate
Sadate Munyakazi ni umucuruzi mu mujyi wa Kigali, akaba n’umwe mu Nkoramutima za Rayon Sport. Munyakazi Sadate bivugwa ko ashobora kuziyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru FERWAFA mu gihe inzibacyuho izaba irangiye. Sadate yayoboye Rayon Sport asimbuye Paul Muvunyi wari umaze kwegura. Sadate azwi nk’umwe mu bagabo bataripfana iyo bigeze ku bibazo by’iterambere rya Siporo. Yakunze kumvikana ahanganye n’abanyamakuru bo mu Rwannda akenshi bapfa umupira w’amaguru.
4.Umukandida uzatwangwa n’ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Amavubi(FAPA)
Abakunzi benshi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda, basanga ishyirahamwe ry’abakiniye ikipe y’igihugu Amavubi(Former Amavubi Players’ Association FAPA) rikwiye guhabwa Umunya uhoraho mu banyamuryango ba Ferwafa, ndetse byaba na ngombwa rigatanga umukandida urihagararira mu matora y’umukuru wa FERWAFA.
Abafana ba Ruhago nyarwanda bahuriza ku kuba aba bakiniye amavubi bemerewe gutanga ababahagararira mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA , Abakandida beza kuri uyu mwanya ari Muhire Hassan cyangwa Olivier Karekezi bakiniye u Rwanda igihe kirekire.