Bamwe bakomeje kwibaza ku ngabo za Sudani y’Epfo ziherutse kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo, aho bavuga ko bitumvikana ukuntu iki Gihugu cya Sudani y’Epfo gifite ibibazo by’umutekano kijya kugarura amahoro iw’abandi.
Mu cyumweru gishize, ingabo za Sudani y’Epfo na zo zerecyeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Izi ngabo 750 zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zisanzeyo izindi zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nk’u Burundi, Uganda na Kenya.
Sudani y’Epfo ni kimwe mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kigeze kuzahazwa n’ibibazo by’umutekano mucye, aho ndetse Ingabo z’u Rwanda zatabayeyo zikaba zikinariyo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka UNMISS.
Nyuma yuko izi ngabo za Sudani y’Epfo zigiye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe bibajije uburyo Igihugu na cyo kiri gufashwa, kijya gutanga ubufasha.
Hari uwagize ati “Ni gute ujya kugarura amahoro iw’abandi nyamara iwawe intambara iri guca ibintu?”
Uyu kandi yanavuze ko izi ngabo za Sudani y’Epfo zoherejwe muri Congo, zari zikwiye kubanza gukorerwa isuzuma ku myitwarire yazo.
Ubwo izi ngabo za Sudani y’Epfo zari zigiye guharuka mu Gihugu cyazo, Perezida Salva Kiir yazigeneye ubutumwa, azisaba kuzarangwa n’imyitwarire iboneye, zikirinda kugwa mu ngeso mbi nko gusambanya abagore n’abana b’abakobwa.
RWANDATRIBUNE.COM