Rusesabagina Paul yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu mpera za Kanama 2020, yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yageze ku bushake bwe nk’uko byasobanuwe, atangira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera zishingiye ku bimenyetso birimo n’ibyatanzwe n’u Bubiligi.
Ku wa 31 Kanama 2020 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamweretse itangazamakuru. Rusesabagina yafashwe nyuma y’imyaka isaga ibiri ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, aherutse kubwira itangazamakuru ko ashimira mugenzi we w’u Bubiligi ku bufatanye mu mikoranire bwatumye hakusanywa ibimenyetso byashingiweho Rusesabagina agezwa imbere y’urukiko.
Ntabwo yigeze asobanura ibyo bimenyetso ibyo aribyo, ariko mu nkiko hari bimwe mu byagiye bivugwa ubwo uyu mugabo yagezwaga bwa mbere mu rukiko.
Ubushinjacyaha mu iburanisha rya mbere bwavuze ko ku itariki ya 21 Ukwakira 2019, Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Rusesabagina, maze muri mudasobwa ye iza gukuramo inyandiko ebyiri.
Rumwe muri izo nyandiko harimo urwari rukubiyemo gahunda y’ibikorwa by’Umutwe witwara gisirikare witwa MRCD/FLN hagati ya Nyakanga 2019 na Nyakanga 2020.
Mu byo bateganyaga gukora biri muri iyo nyandiko, harimo kongera ibitero bya FLN mu gihugu imbere mu rwego rwo kwagura aho bakorera no kwigarurira icyizere mu baterankunga. Ni ibikorwa byagombaga guhita bitangira ako kanya.
Usibye izo ebyiri, hari izindi nyandiko zabonetse mu cyumba cya Rusesabagina mu 2018 ubwo hasakwaga urugo rwe, harimo izigaragaza amafaranga yagiye yoherereza umutwe wa FLN akoresheje uburyo bwa Ria Money Transfer na Western Union.
Umugore we Mukangamije Thacienne yoherereje ama-euro igihumbi umuntu wari mu Birwa bya Comores, ndetse Rusesabagina yaje kwemera ko ari amafaranga yari yohererejwe Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara.
Ku wa 22 Nzeri 2009 kandi Rusesabagina yoherereje amadorali 970 uwitwa Lambert Mbaga Mbanza waje kumenyekana nka Lt Col Habiyaremye Noël wabarizwaga muri FDLR. Ayo mafaranga Rusesabagina yashakaga kuyakoresha mu mushinga wo gutangiza umutwe witwara gisirikare ushingiye ku ishyaka rye rya PDR Ihumure.
Mu kwiregura kwe, Rusesabagina yavuze ko muri iki gihe atari umuyobozi wa PDR Ihumure [yatangiye kuyobora mu 2012] ahubwo yari afite umuryango yise “Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation’’.
Ati “Niba narohereje amafaranga si Perezida wa PDR Ihumure wafashije ahubwo hafashije Perezida wa Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation.’’
Mu bindi u Bubiligi bwashyikirije u Rwanda birimo ibiganiro byo kuri WhatsApp byo mu 2019, byerekana aho abayoboke ba MRCD banyuzaga inkunga igenerwa FLN.
Umubitsi wa MRCD, Munyemana Eric yagaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2019, bari bamaze gukoresha amayero ibihumbi 150, mu mafaranga yari yakusanyijwe ngo akoreshwe mu bikorwa bya MRCD ari nayo ishamikiyeho FLN.
Paul Rusesabagina muri iryo tsinda ry’ibiganiro bya WhatsApp aba yitwa “Pas Besoin’’, nk’izina yahisemo gukoresha ngo bimworohere.
Polisi y’u Bubiligi kandi nyuma y’isaka yakoreye mu rugo rwa Rusesabagina yakoze imbonerahamwe igaragaza uko amafaranga atera inkunga FLN yoherezwaga.
Yakozwe nyuma y’ubushakashatsi ku bikorwa bigize ibyaha Rusesabagina na bagenzi be bakekwaho.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yakoranaga na Baroka Christian, Ingabire Marie Claire, Munyemana Eric na Uwiragiye Odette.
Mu Ukwakira 2019 kandi Polisi y’u Bubiligi yohereje chat igaragaza uko amafaranga yabaturukagaho n’uko yoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho abarwanyi ba FLN babaga bari cyangwa akohererezwa Sankara wari mu Birwa bya Madagascar n’ibya Comores.
Mu bindi Polisi y’u Bubiligi yahaye u Rwanda harimo inyandikomvugo igaragaza uko amafaranga yahererekanywaga.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Umubitsi wa MRCD/FLN, Munyemana Eric, yifashishaga Baroka Christian ukomoka muri RDC mu kohereza amafaranga.
Baroka yabwiye Polisi y’u Bubiligi ko yakoreshejwe ibyo bintu atabizi, ndetse yaje kwitandukanya na we nyuma.
Muri izo dosiye kandi hari ahagaragara inyandiko Polisi y’u Bubiligi yasabye mu buryo bwemewe muri Western Union. Izi zibonekamo amadolari ya Amerika ibihumbi 29 yoherejwe muri “transferts” 33 zakozwe na Munyemana Eric ndetse n’amadolari 7892 muri “transferts” 21 zakozwe na Uwiragiye Odette usanzwe ari umugore wa Munyemana.
Western Union kandi yerekanye ko amayero 8147 yoherejwe muri Madagascar, amayero 1480 yoherezwa muri Comores naho amayero ibihumbi 24 yoherezwa muri DRC.
Ubushinjacyaha bwavuze ko amayero yoherejwe muri RDC yari agenewe FLN mu gihe andi yahabwaga Sankara wavugiraga uyu mutwe.
Usibye Western Union na Ria Money Transfer hari ubundi buryo nk’ubwa Money Gram bwakoreshwaga mu gukusanya inkunga ivuye imihanda yose ikoherezwa mu bikorwa byo gushyigikira imitwe y’iterabwoba.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yashimiye Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwagize uruhare mu isaka ryakorewe mu rugo rwe mu gukusanya ibimenyetso.
Yagize ati “Ndanashimira mugenzi wanjye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi, wemeye gukorana natwe mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, bituma hasakwa aho Rusesabagina yari atuye.’’
“Twatanze impapuro zisaba ko Rusesabagina atabwa muri yombi, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye bagenzi bacu gukusanya ibimenyetso ku kirego cya Rusesabagina, byakozwe bijyanye n’amategeko y’u Bubiligi. Ibimenyetso bifitanye isano byahawe u Rwanda. Ubu turi gusesengura ibyavuye muri iryo sakwa ndetse bizerekanwa mu rukiko.’’
Usibye Polisi y’u Bubiligi, Ibiro bishinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, nabyo byakoze iperereza kuri Rusesabagina ku bijyanye no gutera inkunga iterabwoba.
Rusesabagina aregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherutse kwanzura ko Rusesabagina afungwa iminsi 30 y’agatenyo mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa rigikomeje, ruvuga ko arekuwe, ashobora gutoroka dore ko nubwo yavaga mu Rwanda mu 1996 yari ahunze.
Ntirandekura Dorcas