Hakozwe ubushakashatsi bwinshi bugamije kumenya inkomoko n’igisobanuro cy’ijambo “OK” rikoreshwa ku Isi yose. Iri jambo ryatangiye gukoreshwa cyane hagati mu kinyejana cya 19 muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu by’ukuri ijambo OK ntaho riboneka mu buvanganzo bw’icyongereza cyangwa igifaransa yewe nta nubwo riri mu magambo yihariye ku gihugu runaka, ahubwo n’ijambo ryabaye gikwira, ryamamara ku Isi yose no mu ndimi nyinshi zo ku Isi rirakoreshwa.
Iri jambo OK mu by’ukuri rifite inkomoko muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho ryakoreshejwe bwa mbere mu 1830, akaba ari ijambo ry’impine ryaturutse ku ijambo rirambuye ariryo “Orl Korrekt” iri jambo Orl Korrekt akaba ari ijambo abantu bavuga bishe imivugire y’icyongereza ariko bashaka kuvuga “All Correct” bisobanura ngo byose nibyo.
Iyi mvugo ikaba yaraje kuba ijambo ngenderwaho (slogan) y’Ishyaka rya Democratic Party mu gihe cy’amatora ya Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1840.
Icyo gihe umukandida w’Ishyaka Democratic Party yari Perezida Martin Van Buren wari warahawe izina ry’akabyiniriro rya “Old Kinderhook” nyuma yuko avukiye muri leta ya New York.
Icyo gihe abari bamushyigikiye mu bihe by’amatora bakoze itsinda rimwamamaza rinamushigikiye baryita “OK Club” izina ry’iri tsinda barihimbye bagendeye ku nyuguti 2 ry’izina rye ry’akabyiniriro rya Old Kinderhook. O: Old, K: Kinderhook.
Ku buryo budashidikanwaho byatumye iri jambo OK ryamamara cyane uhereye muri uwo mwaka wa 1840, gusa ntiryatumye Perezida Martin Van Buren yongera gutorwa.
Iyi nkuru dukesha urubuga www.lexico.com na Wikipedia ivuga ko ubushakashatsi bwizewe bwemeza ko iri jambo “OK” rifite inkomoko mu bacakara b’abirabura baturutse muri Africa y’uburengerazuba bari baragiye ku mugabane wa Amerika.
Aba bacakara bari baraturutse muri Africa y’uburengerazuba bavugaga ijambo “OK” bashaka gusobanura ngo “yego” cyangwa “nibyo” cyangwa “bimeze neza”, “byagenze neza”, muri rusange bakoreshaga iyi mvugo bashaka gusobanura ko ikintu bacyemeye.
Muri Scotland bo iyo bashaka kukubwira ko ikintu bacyemeye bavuga “Och aye” mu mwanya wo kuvuga “OK”. Mu bugereki bavuga “Ola Kala” (bishaka gusobanura ni byiza) nabyo bishushanya iyi mvugo ya OK.
Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Allan Metcalf, nawe yanditse igitabo cyitwa “The impossible story of America’s greatest word”, aho muri iki gitabo asobanuramo inkomoko y’iri jambo n’uburyo ryamamayemo muri leta zunze ubumwe za Amerika nyuma rigasakara no ku Isi yose.
Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi Allan Metcalf nawe yemeza ko iri jambo rituruka ku ijambo “Orl Korrekt” bisobanura “all correct”. Ibi abisobanura mu gitabo yanditse kikanagurwa cyane mu mwaka wa 1963 na 1964.
Uyu mugabo Allan Metcalf yemeza ko mu bushakashatsi yakoze ahuriyeho n’abandi benshi iri jambo “OK” ryari risanzwe rikoreshwa kuva mu 1830 ariko rikaza kwamamara mu mwaka 1840 kubera Perezida Martin Van Buren wari uri kwiyamamaza, abari bamushyigikiye bagakoresha akabyiniriro ke “Old Kinderhook” mu kumwamamaza.
Ndacyayisenga Jerome