Ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda wari unakuriye ishyaka MDR Parmehutu ryari ku butegetsi bwahiritswe kuwa 5 Nyakanga 1973 bwari bumaze kunanirwa kubera amacakubiri yari aburimo.
Parimehutu yari imeze nk’ifite impumu kuko kuyihirika byabaye nko gusarura imbuto iboze.
Kuvanwaho kwa Gregoire Kayibanda byiyerekanye kandi bibanzirizwa n’ibibazo by’imbere mu gihugu birimo “irondakarere no kwikubira ubutegetsi, itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi mu 1973”
Ironda Karere no kwikubira ubutegetsi
Parimehutu imaze gufata ubutegetsi yisanze nta yindi gahunda ifite uretse iyo yari imaze kugeraho. Yari yabanje kuba ishyaka rimwe rukumbi mbere y’uko yiyita ” Ishyaka ry’igihugu” kuko yari yaramaze kwivanga n’inzego za Lata kuri buri rwego .
Mu 1963 Ishyaka MDR Parimehutu ryahindutse Ishyaka rwe rukumbi rimaze kuvanaho amashyaka ashyamiranye naryo.
Gahunda yo gukuraho andi mashyaka yabonekaga mbere mu buryo bwo kuyajujubya.
Kayibanda ubwe yivugiye ko ahisemo kugira ishyaka MDR Parimehutu yise irya nyamwinshi rutura ,ariko ribangikanye n’agashyaka ka banyamuke ndetse yongeraho ko amatora yo mu 1963 yerekanye Burundu ko Abatutsi batagomba kongera gutegeka .
Mu gushaka kwikubira ubutegetsi Kayibanda yongeyeho ko , amashyaka menshi arangaza abaturage n’amajyambere y’igihugu ntagire umurongo uri hamwe ahubwo bigatuma igihugu kidindira.
Aya magambo ya Kayibanda yashimangiye politiki ya MDR Parimehutu na Kayibanda ishingiye ku macakubiri no kwikubira ubutegetsi hakiyongeraho imiyiborere mibi y’ubutegetsi bwa Parimehutu na Perezida wayo Kayibanda Gregoire.
Gutotezwa muri politiki , gukorerwa urugomo mu 1963 nyuma y’igitero cy’inyenzi abayobozi ba UNAR na Rader barafashwe uwo munsi barafungwa bahita bicirwa mu Ruhengeri.
Iyicwa ry’abayobozi baya mashyaka nta rubanza, byashegeshe burundu aya mashyaka yombi , maze MDR Parimehutu isigara mu kibuga cya politiki yonyine
Mu byukuri ntago Parimehutu yari ikeneye gukoresha ubwo buryo bwose ngo icecekeshe abataravugaga rumwe nayo kuko ayo mashyaka yari yaracitsemo ibice ubwayo n’ubwo yakoraga mu buryo buvunanye cyane.
Parimehutu yari yariganje muri politiki ku buryo budashidikanywaho, abayobozi bayo bashatse kwikubira ubutegetsi bwose no gushingira ku ngengabitekerezo y’inzangano no kuvangura bagenderagaho.
Kuba nta gahunda ifatika Parimehutu yari ifite byigaragaje neza igihe mukeba wayo UNAR yari itakiri ikibazo kuko yari imaze gusenyuka. Kuva ubwo ibibazo bwite by’ubutegetsi bwa Parimehutu na Kayibanda birushaho kwigaragaza mu ruhame.
Mu mwaka wa 1967 umudepite umwe yatangarije mu nama y’ adepite ko hari igisebe cy’umufunzo kiri muri MDR Parimehutu undi nawe aryungamo ati:” Aho tuganisha igihugu hamaze kuyoberana.
Iyicwa ry’Abatutsi mu 1973
Iyicwa ry’Abatutsi mu 1973 ryarateguwe rishirwa ku murongo na Guverinoma ya Kayibanda . Ibimenyetso bibyerekana ni byinshi ariko ibyingenzi ni :ukwirukana Abatutsi mu mashuri no munzego za Leta byakorwaga kimwe hose,nta Perefegitura yasigaye kandi hose Abatutsi barameneshejwe,nta mutegetsi wo muri Guverinoma n’umwe cyangwa umuyobozi w’ishuri ,uw’ikigo cya Leta cyangwa ikiyishingiyeho warwanyije iyo migirire mibibi. Bose bararuciye bararumira.
Icyo gihe abatutsi barishwe abandi birukanwaga mu nzego za Leta .
Mu kinyoma gikabije kivanze n’itekinika ,Guverinoma ya Parimehutu na Kayibanda bavuze ko impamvu yabiteye ngo yari uko Abahutu batari bagishoboye kwihanganira kuba bake mu mashuri no mu bigo bya Leta kandi aribo bagize umubare munini w’abaturage maze bituma bibasira Abatutsi.
Imvururu zariho muri icyo gihe hagati y’umwaka wa 1972- 1973 zatumye Gen. Habyarimana wari Minisitiri w’ingabo mu kwiyorobeka ahirika ubutegetsi.
Nubwo Habyarimana yari yabanje kwiyoberanya muri gahunda yo gutoteza Abatutsi akabikora imwe mu mpamvu zatumye ahirika ubutegetsi , abasirikare be bayoboye igikorwa cyo kwirukana no guhohotera Abatutsi bamaze kwiyemeza no kuyobora igihugu cyose.
Habyarimana wari umaze guhirika Kayibanda nawe yagumanye umurage w’ingengabitekerezo y’ivanguramoko n’uturere bya ya Politiki ya Parimehutu na Kayibanda byaje nyuma kurushaho kwiyongera ku rwego rwo hejuru.
Hategekimana Claude