Hagati y’Umwaka wa 200 na 2010 abahoze mu Butegetsi bw’U Rwanda barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa bahunze igihugu bajya mu Bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe z’Amarika abandi muri Afurika Y’Epho batangiza gahunda yo guhangana n’Ubutegetsi bw’ u Rwanda.
Theogene Rudasingwa wabaye Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Kagame, Gerard Gahima wahoze ari Umshinjacyaha mukuru wa Parike ya Repuburika na Nyakwigende Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu ,bari barahunze mbere y’umwaka wa 2010, ariko ubwo Kayumba Yamwasa wigeze kuba Umugaba mukuru wa RDF yahungiraga muri Afurika y’Epho ,nibwo bano bagabo bahise batangira kugaragaza amashyagaga yo guhangana n’Ubutegetsi bahozemo maze bafatanyije bashinga umutwe bise RNC( Rwanda Nation Congress).
Icyo gihe bahise basohora inyandiko bise “ Rwanda Briefing” yari ikubiyemo ibirego baregaga leta y’u Rwanda N’imigambi bari bafite bavuga ko igamje gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Paul kagame.
Mu mvugo zabo byagaragaye kenshi ko ikibazo bari bafite cyari gishingiye ku rwango n’inzika bari bafitiye Perezida Paul Kagame utarigeze yihanganira amafuti yabo, kuko bibwiraga ko ari Abantu bakomeye mu Butegetsi, badakorwaho ndetse bagomba gukora ibyo bishakiye, ariko bakaza kwisanga hari ibyo bagomba gusobanura mu butabera kubera kutuzuza inshingano zabo bituma bivumbura maze bakuramo akabo karenge. aha niho haturutse ijambo ” Abarakare”
Nyuma gato Bakimara gushinga umutwe wa RNC, bahise batangiza umugambi banashize mu bikorwa wari ugamije guhungabanya umutekano mu Mujyi wa Kigali aho bagabye ibitero byaza Gerenade bigahitana abaturage binzirakarengane.
Mu mwaka wa 2010, benshi mu bari batuye Umujyi wa Kigali bibuka ibitero bya grenades byatewe hirya no hino nko kwa Rubangura, Kicukiro, Nyabugogo n’ahandi.
Amakuru y’iperereza yaje kugusha ku bagabo babiri, Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa na Colonel Patrick Karegeya nk’abari babiri inyuma.
Nko ku wa 19 Gashyantare 2010, grenade eshatu zatewe ahantu hatandukanye hategerwa imodoka mu Mujyi wa Kigali, zica abantu batatu naho 28 barakomereka.
Ni ibintu byakomeje, kugeza ubwo ku wa 26 Nyakanga 2013, nabwo Polisi y’u Rwanda yemeje hari grenade yatewe i Nyabugogo ahari hazwi nka “Marathon” habaga hakoraniye abantu benshi ku mugoroba, ihitana abantu babiri, abandi babiri bakomereka bikabije, naho 30 bakomereka byoroheje.
Nyuma yaho gato batangiye gutanga ubuhamya bushingiye ku mujinya n’ibinyoma ko bamwe mu bagize ubutegetsi bahozemo buyobowe na Perezida Paul kagame aribo bacuze umugambi wo ku rasa Indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda mbere ya 1994 Habyarimana Juvenal ngo akaba ariyo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Abumvishe aya magambo ,bakubiswe n’Inkuba kumva umuntu nka Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa n’abandi bari bafatanyije , batangiye kujya mu mujyo umwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abautsi 1994 ,bavugaga amagambo nkayo bagamije gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 no guhishira uruhare rwabo mu kuyitegura no kuyishira mu bikorwa , bagamije ku bigereka ku bayihagaritse.
Ibi ariko byafashwe nk’amaco y’Inda ,umujinya no kwivuguruza kubyo bemeraga mbere y’uko bahunga igihugu bagamije kuko nabo ubwabo bari basanzwe bazi uruhare rwa FPR Inktanyi bahozemo mu kuyihagarika .
kuwa 31 Ukuboza 2013, Patrick Karegeya wari inkingi ya mwamba muri RNC ,wanagize uruhare mu gutegura Ibitero bya za Grenade byibasiye Umugi wa Kigali , yiciwe muri Michelangelo Towers hotel mu Mujyi wa Johannesburg maze RNC iba ibuze umucurabwenge wayo w’imena.
Batangiye gushwanana no guciakamo ibice buhoro buhoro!
Nyuma y’Imyaka itarenze ine, RNC Ishinzwe Abari mu Buyobozi bukuru bwayo ,batangiye gusubiranamo, maze Theogene Rudasingwa , Gahima Gerard, Jonathan Musonera n’Abandi bari mu buyobozi bwa RNC bitandukanya na Kayumba Nyamwasa bamushinja kubategetkesha igitugu, kwiharira umutungo wa RNC N’ubugambanyi bahita bashinga Ishyaka ryabo baryita “Ishakwe Freedom Mouvement’’ ubwo baba babyaranye abo.
Hashize igihe gito ,Nsabimana Callixte Sankara, Noble Marara, Kazigaba Andre n’abandi nyuma y’igihe gito binjiye muri RNC, bahise bashwana na Kayumba Nyamwasa bamushinja ibirego bisa n’ibyo ba Theogene Rudasingwa bamushinjaga nabo bahita bitandukanya nawe ,bashinga Ishyaka Ryabo baryita RRM.
Ntagihe cyashize Jean Paul Ntagara nawe aba akuyemo ake karenge yisangira Padiri Nahimana Thomas muri Guverinoma ye avuga ko ikorera mu buhungiro.
hagati y’Umwaka wa 2010 na 2016 RNC yari imaze gucikamo ibice inshuro ebyiri zose , imaze no gutakaza abayoboke bayo bimena benshi kubera amatiku, Guhangana , kwishyira hejuru no kutumvikana hagati yabo.
Byaje kuba agatereranzamba mu mwaka wa 2019 ubwo Ben Rutabana wari Komiseri ushinzwe kongera ubshobozi muri RNC ,yaburirwaga irengero, maze abayoboke benshi bashinja Kayumba nyamwasa kumugambanira nyuma yo gutegura umugambi wo Kumwirenza
ngo Bne Rutabana yari atangiye kugaragaza amashyagaga no kumwigomekaho. Kayumba Nyamwasa yari atangiye gutekereza ko Rutabana ashobora kumuhirika ku buyobozi bwa RNC kuko benshi bari batangiye kumutakariza ikizere bagaragaza gukunda Ben Rutabana.
Ben Rutaba yashinjaga Kayumba Nyamwasa gutererana abarwanyi ba P5 umutwe wa Gisirikare wari washinzwe na RNC ifatanyije n’Andi Mashyaka nka FDU Ikingi,PDP Imanzi PS Imberakuri…. bigatuma bashirira mu Burasirazuba bwa DRCongo abandi barimo Maj Mudatiru wari ubayoboye bakisanga mu Butabera bw ‘u Rwanda.
Rutaba yagaragaza ko we yiteguye kujya kubafasha kwikusanya no ku bayobora ,ngo kuko atiyumvishaga ukuntu umu Generali nka Kayumba Nyamwasa yayobora urugamba yibereye muri Afurika y’Epho mu gihe abarwanyi be bari mu Burasirauba bwa DRCongo .
Nyuma yo gushinjwa kugambanira Ben Rutabana , Umutwe wa RNC wongeye gucikamo ibice bwa gatatu maze abitwa Jean Paul Turayishimye, Rea Karegeya, Tabita Gwiza, Benoit Umuhoza n’abandi benshi bari mu buyobozi Bwa RNC n’abari bayihagarariye mu Bihugu bitandukanye, nabo bitandukanya na Kyumba Nyamwasa maze bashinga ishyaka ryabo baritya ARC( Alliance Rwandaise pour le Changement).
Hakurikiyeho guhangana ,guterana amagambo no gusebenya hagati yabo byatumye amashyagaga ya RNC mu rugamba rwo guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda agenda acogora buhoro buhoro kubera gucikagurikamo ibice.
Ikindi tutakwibagirwa ,n’uko nyuma yo gukorana no kwizera ko Ubutegetsi bwa Uganda buzabafasha kugera ku butegetsi, Uganda yaje kwisubiraho ibatera umugongo maze ibabwira ko itazongera kwihanganira umuntu uwari wese ushaka guhungabanya umutekano w’uRwanda akoresheje ubutaka bwa Uganda icyizere RNC yari ifite gihita kiyoyokera aho. Nguko uko umutwe wa RNC ufatwa na Leta y’u Rwanda nk’umutwe w’iterbwoba wagiye ucugora buhoro buhoro ubu ukaba usigaye urwanira ku mbuga nkoranyambaga gusa.
HATEGEKIMANA Claude