Perezida Evariste Ndayishimiye yaririye imbere y’abacamanza b’u Burundi ba munzwe na ruswa
“Ese nta mpuhwe ndi kurira imbere yanyu?” Ayo n’amwe mu magambo akomeye Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye yavugiye imbere y’abacamanza mu nama yabahurijemo i Bujumbura.
Perezida Ndayishimiye yababwiye ko umunsi ku munsi yakira ibirego birenga igihumbi by’abaturage baza kumubwira ko batahawe ubutabera n’ubucamanza.
Umuhuza w’Uburundi bari kumwe muri iyo nama yavuze ko 70% by’abaturage bamugeraho ari abazanwa n’uko imanza zabo zicibwa ntizikurikizwe cyangwa zigakurikizwa nabi,
Edouard Nduwimana yavuze kandi ko mu iperereza urwego rwe rwakoze ariko rutarashyirIra hanze icyegeranyo, abarundi bagera kuri 82% badashima uko ubucamanza bukora,
Umukuru w’igihugu Ndayishimiye yabwiye abacamanza ko abanyagihugu “batarira ubusa”.
Nk’umucamanza mukuru, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yahamagaje inama nkuru y’ubucamanza kugira ngo bige uburyo bakura mu nzira imanza zose zimaze imyaka myinshi zidaciwe cyangwa zidakurikijwe,Yavuze ko yabajije uko zingana bamubwira ko hari izigera ku bihumbi 20 gusa, ariko abajije neza asanga zirenga ibihunbi 200.
Mu ijwi asa koko n’ushaka kurira,Perezida w’u Burundi yabwiye abacamanza ati: “Njyewe nageze ku rwego numva ko najya mu isoko nkaririra bose bakambona,naruha ngataha,kuko
Kubona Abarundi bantora ngo mbayobore,ngasanga nta komine n’imwe itabuze abantu 60 barimo bararira, barizwa n’ubutabera, none niba umuturage arira ,umukuru w’igihugu nawe akarira , ese ninde uzahoza undi?” ikindi kandi haherutse gutambuka amakuru avugako umuntu uzazanira umukuru w’igihugu cy’uburundi Ruswa azayakira akayubakisha amashuri none akaba ari kurizwa niyo abacamanza be bakiriye ubwo twabyita iki?
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko `n’ubwicanyi bukorwa mu gihugu buterwa n’abacamanza kuko “ahatari ubucamanza, abaturage bicira urubanza”,
Yavuze ko nta banyamahanga bakiza gukorera gahunda zabo mu Burundi kuko abacamanza bajya inama yo kubarira amafaranga yabo kuko batabona “aho babarega”.
“Bose bahagaritse kuza. Ahantu hatagira ubutabera haza umunyamahanga gute ngo ashore imari ye? Yibwa ntabone umuburanira?.”
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’ubundi burenganzira akunda gutangaza ibyegeranyo bivuga ko ubucamanza bwo mu Burundi bwamunzwe na ruswa ariko ibyo byegeranyo kenshi leta irabuhakana.
Uwineza Adeline