Mu gihe u Rwanda rukomeje kwitirirwa intambara n’umutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo bavuga ko barwanira uburenganzira mu gihugu cyabo cya Congo, ubu noneho biravugwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagiye gushyiraho ibihano bishya ku basirikare bakuru barimo na ba RDF.
Amakuru atangwa na bamwe mu Badipolomate , avuga ko ku rutonde rw’abagiye gufatirwa ibihano bishya harimo abayoboye igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icy’u Rwanda, abayoboye M23 ndetse n’abayoboye umutwe w’Iterabwoba urwanya Leta ya Uganda wa ADF nk’uko bitangazwa na BBC.
Ngo abagiye gufatirwa ibihano barashinjwa kugira uruhare mu ntambara zikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zimaze hitana benshi abandi bakaba baravuye mu byabo ndetse n’ubu bagihunga.
Aya mahanga atangaje ibi mu gihe babaye ibiganiro haba ku rwego rw’Akarere ndetse n’urwa Afurkika byiga ku kibazo cy’Umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo , gusa ntacyo byatanze kuko imyanzuro yafatiwemo itigeze yubahirizwa cyane ko imirwano ikomeye hagati ya M23 n‘ingabo za Congo ndetse n’abafatanyabikorwa bazo irimo kubera mu duce turi mu nkengero z’Umujyi wa Sake uhana imbibe n’uwa Goma.
Impande zombi zitana ba mwana ku wanzu kubahiriza amasezerano yaba ay’i Nairobi, Luanda n’i Bujumbura hakiyongeraho n’imyanzuro iherutse gufatirwa muri Ethiopia.
Congo ikomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje kuzonga ingabo zayo izinyaga ibice ibirimo imijyi ikomeye, gusa u Rwanda rwakunze guhakana iby’ubu bufasha ndetse rutanga n’abagabo ku bushoboranyi rwagiye rukorerwa n’iki gihugu kigamije kurushora mu ntambara.
Umutwe wa M23 wahakanye iby’ubufasha uhabwa n’u Rwanda uvuga ko ari abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo.
Uyu mutwe wakunze gutanga abagabo biciye mu matangazo ndetse no mu biganiro bitandukanye ugaragaza ko udashyize imbere inzira y’intambara ahubwo ko kwifuza ko ikibazo gikimuka mu mahoro ariko ko mu gihe utewe ugomba kwitabara mu buryo bwose .
Si ibyo gusa kandi uyu mutwe wakomeje uvuga ko impamvu yatumye wongera kubura intambara Leta ya Congo yakomeje kuyirenza ingohe aho wanatanze impuruza kuri Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi muri Masisi .
Leta ya Congo ikomeje kugaragaza ko itazigera ugirana n’ibiganiro na M23 nk’uko byagiye bishimangirwa n’abayobozi bayo batandukanye.
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko mu muhango w’irahira ry’abagize guverinoma bashya umwaka ushize wa 2022,Perezida wa Repubulika Kagame yavuze ko umuryango mpuzamahanga, leta ya Kongo ndetse n’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kwirengagiza inzira zikwiye zo gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yasobabuye ko ubusanzwe iki kibazo kidakwiye gukomeza kuba agatereranzamba nyamara umuzi wacyo uzwi neza ko ari umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingengabitekerezo yawo ya jenoside.
Hashize imyaka Umuryango w’Abibumbye wohereje ingabo zawo mu burasirazuba bwa Congo . Aha ni ho Perezida Paul Kagame ahera yibazo impamvu miri iyi myaka yose izi ngabo za Loni zitarigera zigerageza kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ati “Mu myaka 28 ishize, iki kibazo kiracyahari. Hashize imyaka 22 Ingabo za Loni zoherejwe muri Congo kugira ngo zijye kugikora. Kurwanya FDLR n’indi mitwe. Nta muntu n’umwe naba nzi wenda mwe mwaba muwuzi, aho izi ngabo zarwanyije FDLR mu gushaka kuzirukana. Ariko zishishikajwe no kurwanya umutwe bo bita mubi cyane wa M23. Ibyo ni byo byabaye mu 2012, kandi twabwiye aba bantu, turababwira tuti muri gukemura iki kibazo igice, ikindi gice kizatugiraho ingaruka.”
“Iki ntabwo ari ikibazo wakemura wifashishije intwaro, ni ikibazo cya politiki banze kutwumva. Nyuma y’imyaka 10, ikibazo cyagarutse, ariko uburyo bworoshye bafite ni ugushinja u Rwanda uruhare muri icyo kibazo. Aho ni ho turi ubu. Kuki iki kibazo kitakemutse?”
Perezida Paul Kagame avuga ko impande nyinshi zirebwa n’iki kibzo zahisemo kukirengagiza bitewe n’impamvu zitandukanye maze zihitamo kwibasira u Rwanda zirushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo. Aha akaba yasobanuye ko yaba Umuryango w’Abibumbye, bihugu bikomeye, Leta ya Kongo ndetse n’impande zitandukanye zihitamo kwirengagiza indi mitwe ikorera mu burasirazuba bwa Kongo ahubwo zigakomeza gutera hejuru zishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23, nyamara hariya mu burasirazuba bwa Kongo hari imitwe yitwaje intwaro isaga 130.