Igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida baharanira kuzayobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyatangiye kuwa 19 Ugushyingo 2023, kikazarangira mbere gato y’amatora ahuriwemo n’abakandida barenga 20 muribo hakaba harimo na Perezida Felix Tshisekedi wanatangaje ko guhera kuwa 30 azitabira inama ya COP28 iteganijwe I Dubaï.
Iyi nama iteganijwe kubera I Dubaï biteganijwe ko izamara iminsi igera kuri 13 kuko iyi nama izatangira kuwa 30 Ugushyingo ikageza kuwa 12 Ukuboza, uyu mwaka.
Iyi nama agiye kuyitabira mu gihe igikorwa cyo kwiyamamaza kimaze icyumweru kimwe gusa, kandi mu gihe yaba yaritabiriye ibikorwa by’iyi nama bikaba bitamworohera gukomeza ibikorwa bye nk’uko bisanzwe kuko atahabera icyarimwe.
Uyu mukuru w’igihugu benshi bakaba bavuga ko naramuka agiye muri iriya nama azaba amaze kwemeza neza ibyo benshi bamushinja byo gutegura uburyo bwo kwiba amajwi muri aya matora.
Byagenda gute aramutse aretse kwiyamamaza akajya mu nama izamara iriya minsi?
Felix Tshisekedi aramutse ataye igikorwa yatangiye cyo kwiyamamaza, mu matora ateganyijwe kuwa 20 Ukuboza, byaba biri ku mukururira mu gutsindwa, cyangwa se akaba hari ibindi bintu byihishe inyuma yiringiye.
Uyu mukuru w’igihugu cya Congo ucyuye igihe amaze igihe ashinjwa gutegura kwiba amajwi y’itora, kuko abaturage batamwibonamo, ndetse bamwe bakaba banavuga ko badashobora kumutora kuko ntacyo yamariye igihugu kuva yatorwa muri 2018.
Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bo bavuga ko kuva yajya kubutegetsi batigeze babona amahoro nk’uko yari yabibasezeranije, kuko yari yabijeje ko natorwa azagerageza kumvikana n’imitwe y’inyeshyamba ihabarizwa, iyo mu mahanga igasubira iwabo, n’iy’imbere mu gihugu ikamburwa intwaro hanyuma igabayigize bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Ibi byose yari yijeje abaturage ntacyagezweho ahubwo imitwe y’inyeshyamba yariyongereye, bityo amahoro arushaho kugenda aba agatereranzamba nka kamwe ka nyina wa Nzamba tujya twumva.
Nyuma yo kumva ibivugwa, icyo ijisho ry’umunyamakuru ryabonye ndetse n’ubusesenguzi bwe, kuri uru rugendo rwa Perezida Felix Tshisekedi, byagaragaje ko uyu mukuru w’igihugu ashobora kwitabira iriya nama ariko yagerayo agahita agaruka itarangiye hagasigarayo abamuhagarariye.
Ikindi ni uko ashobora kuba yizeye ko amatora ibyayo yamaze kubishyira k’uruhande, afatanije n’abakora muri Minisiteri ishinzwe amatora.
Ntitwabura no kuvuga ko ashobora kuba yarabonye ko adashobora gutsinda aya matora kuko umwe mu bo bahanganye yagaragaje ubudasa mu baturage, mu gihe hamwe na hamwe baba bita Tshisekedi igisambo.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com