Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu kiganiro aherutse kugirana n’urubyiruko rwari rwaturutse mu ntara zose rugahurira I Kinshansa yagaragaje ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame ari ikibazo gikomeye ko ndetse bagomba gutabara abavandimwe babo bo mu Rwanda bakabakiza umunyagitugu wabazengereje.
Uyu mu Perezida yavuze ibi ndetse yongeraho ko Paul Kagame yigize umunyabwenge mu byerekeranye n’intambara, bityo ko ikibazo bafite atari Abanyarwanda ahubwo ari Guverinoma y’u Rwanda hamwe n’umuyobozi wayo Paul Kagame.
N’ubwo yavuze ibi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nawe yari yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko kuwa 30 Ugushyingo ko ubuyobozi bwa Congo bunanirwa gukemura ibibazo byabo bukabyerekeza ku Rwanda.
Yanakomoje kandi ku kuba uyu mu Perezida yaba ashaka gutinza cyangwa kuburizamo amatora y’umwaka utaha muri 2023, ikaba ariyo mpamvu adafata umwanzuro uhamye wo gukemura ikibazo bafitanye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bahinduye iturufu yo kwica ibintu byose.
Abahanga mu bya Politiki rero bakemeza ko bakurikije aho ibintu bigeze basanga ntacyo ibiganiro bya Luanda bizamara ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko, itangiye ari intambara y’amagambo yerekeza ku Ntambara y’amasasu.
Abandi bakagaragaza ko ukurikije aho ibintu bigeze ubu nk’uko ikinyamakuru cy’Ubwongereza BBC kibivuga, bizagorana kunga ibi bihugu byombi, kuko aho bigeze ibintu byamaze kurenga umurongo.
Umuhoza Yves
(Belbuca)