Raporo yashyizwe hanze na “Henley Passport Index’2023′ yasyize Pasiporo y’u Rwanda ku mwanya wa 83 mu zambere zikomeye ku Isi .
Zimwe mu mpamvu zashingiweho, n’ukuba iyi Pasiporo y’u Rwanda ikoranye ikoranabuhanga rihambaye no kuba ifite ububasha bwo gufasha abayifite kuba bagera mu byerekezo 61 bitabasabye Viza.
Hari ibihugu 27 abafite Pasiporo y’u Rwanda bashobora gutembereramo badakeneye Viza, mu gihe ibindi 34 bahabwa viza bakimara kurenga umupaka babyinjiramo.
Ibihugu bidakenera viza ku bafite Pasiporo y’u Rwanda birimo Indonesia, Qatar, Philippines, Singapore, Ecuador, Haiti, ibihugu by’Afurika nk’Angola, Benin, Senegal, Gambia, Ibirwa bya Maurice, ndetse n’ibihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Naho , Nigeria, Zimbabwe, Ethiopia, Namibia, Ghana, Somalia, n’ibindi bihugu 13 by’Afurika, bisaba ufite Pasiporo y’u Rwanda guhabwa Viza akibyinjiramo, kimwe n’ibihugu byo ku yindi migabane nka Iran, Jordan, Cambodia, Pakistan, Nepal na Sri Lanka.
Mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Pasiporo y’u Rwanda yaje ku mwanya wa kane nyuma y’iya Kenya, iya Tanzania n’iya Uganda, mu gihe iy’Ubuyapani ariyo iza kumwanya wa mbere ku Isi.
Hapo sawa u Rwanda kwisonga