Nyuma y’agahenge kumvikanyweho n’umutwe w’Inyeshyamba wa M23 n’Ingabo za Repububulika ya Demokarasi ya Congo, umututu w’imbunda za M23 ushobora kwerekeza mu mujyi wa Goma mu gihe FARDC na FDNB batashobora kwibombarika
Harabura igihe gito ngo amatora ya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo abe, aho abakongomani bategerejwe kwitorera Perezida wa Repubulika.
Hagati aho, nubwo bimeze bityo amatora akaba yegereje, umujyi wa Goma ari nawo murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ugoswe mu buryo bwa gihanga n’Inyeshyamba za M23.
Kugota uyu mujyi byatumye ibiciro bizamuka k’uburyo nk’umufuka w’amakara waguragura amadorari 15$ ubu muri iki gihe ugeze ku madorari y’Amerika 40$. Ibibazo by’umutekano muke byakunze kugaragara muri iki gihugu, byatumye hagenda hoherezwa ingabo z’uturere, aha twavuga ingabo za EACRAF na MONUSCO ,izi ngabo zikaba zose zarashinjwe kudahagarika umuvuduko w’Inyeshyamba za M23.
Habaayeho inama z’ubuhuza bwa Nairobi na Luanda amasezerano Leta ya Kinshasa itigeze iha agaciro cyane, kuko aya masezerano yaganishaga ku meza y’ibiganiro hagati ya Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe w’Inyeshyamba wa M23, aha rero Leta ya Kinshasa ikaba itarigeze ikozwa ibiganiro ahubwo ikaba ihora ifite icyaka cyo gutsinda iyi ntambara.
K’umunsi w’ejo Leta zunze ubumwe z’Amerika zasohoye itangazo rivuga ku gahenge k’amasaha 72 kagamije guhagarika ubushamirane hagati ya M23 na FARDC ,ako gahenge kakaba kagamije gufasha ingabo za EACRAF kubona amayira azifasha gusubira iwabo ,nkuko bikubiye muri iryo tangazo.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo hari ako gahenge k’ayo masaha, bavuga ko leta ya Kinshasa yaba yarashize imbaraga muri dipolomasi ikifashisha Amerika ngo biyihe kwisuganya neza kugirango yisubize uduce tw’ingenzi ,iherutse gutakaza harimo agace gakungahaye ku biribwa ka Mushaki .
Abakurikiranira hafi ibya Politiki ya Congo bavuga ko FARDC ariyo ifite inyungu nyinshi muri aka gahenge kurushya M23 na EACRAF .
Amasoko menshi ya Rwandatribune ari muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko hari umubare mwinshi w’ingabo z’uBurundi ukomeje kwisuka k’ubutaka bwa Congo aho uje gutera mu bitugu Leta ya Kinshasa, ngo sibyo gusa kandi kuko mu gace ka Kibati hamaze iminsi hari guhurizwa hamwe abarwanyi ba Wazalendo benshi hamwe na FDLR mu rwego rwo gutegurira hamwe igitero simusiga mu gace ka Kibumba kegereye u Rwanda.
Abasesenguzi bakomeza guhamya ko kenshi iyo ibi bitero bibaye biha amahirwe umutwe wa M23 kwinjira mu ntambara ugafata ibice byinshi aha rero niho bakomeza kuvuga ko ibitero biri gutegurirwa I Kibumba, FARDC itabihagazemo neza bizakururira M23 kwnijira mu mujyi wa Goma n’ibindi bice biyikikije
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.Com