Faustin Twagiramungu alias Rukokoma washinze ndetse akaba umuyobozi w’Ishyaka RDI Rwanda Rwiza rizwiho Gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda no kuba umuyoboro w’ibitekerezo bigamije guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ,yongeye gutegura ibiganiro bigamije Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arinako bayihindurira inyito.
Mu gihe twitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 Faustin Twagiramungu n’ishyaka rye RDA Rwanda Rwiza bari mu myiteguro yo gukomeza gukwirakwiza ibitekerezo byuzuyemo urwango , Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Kuwa 3 Mata 2021 nibwo ishyaka RDI Rwanda nziza riyobowe na Twagiramungu Faustin ,ryasohoye itangazo rivuga ko kuwa 6 Mata 2021 rizagira ikiganiro mbwirwaruhame kizakorwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘ Zoom’ .
Muri icyo kiganiro, Faustin Twagiramungu, Perezida wa RDI, afatanyije n’abandi bahakanyi ba Jenoside barimo Jean Marie Mbonyimpa usanzwe ari umukozi wa Twagiramungu, Jambo ASBL izwiho Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuba igizwe n’urubyiruko rukomoka kubasize bahekuye y’u Rwanda n’abandi, ngo bakaba bazibanda cyane cyane ku nyito « Jenoside yakorewe Abatutsi » n’uburyo kwibuka abishwe byagombye gukorwa.
Abakuriranira hafi politiki ya Twagiramungu Faustin bavuga ko nta gishya kizaboneka muri ibi biganiro byateguwe na Twagiramungu ngo kuko umutima we wahindutse imbata y’urwango, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Twagiramungu akomeye ku ngengabitekerezo ya Jenoside k’uburyo kuyireka byamugoye cyane bikaba bisa nkaho yamuseseye mu maraso no mu misokoro, umuntu udahinduka akaba n’imfungwa y’ibitekerezo bishaje by’amoko.
Rutayisire Boniface wabanye nawe mu gihugu cy’Ububiligi nyuma akaza kugaruka mu Rwanda yigeze kuvuga ko twagirangu Faustin ari umuntu utarigeze yitandukanya n’ibitekerezo bya MDR Parmehutu Ishyaka ryashinzwe na Sebukwe Kayibanda Gregoire kuko yagumanye nabyo avuga ko ari Ishyaka rya base na ba nyina.
Twagiramungu Faustin. Akaba amaze igihe agirira ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye aho akunda kumvikana ahakana anapfobya Jenoside yakorewe abatutsi aho rimwe mu magambo y’uzuye ubuhezanguni yasabye Abahutu ko batagomba kujya bemera ko bishe Abatutsi ari nako avuga ko atemera inyito” Jenoside yakorewe Abatutsi”
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ikondera Libre isanzwe ibogamira ku Ruhande rw’abarwanya Leta y’uRwanda kuwa 1 Kanama 2019 Twagiramungu yemeje ko abanyapolitiki bo muri APROSOMA na MDR Parmehutu, aba bakaba aribo gicumbi mu gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi barimo ba Gitera, Makuza, Kayibanda Grégoire ko ngo batarwanyije Abatutsi ahubwo arabashimagiza avuga ko ari intwari kandi aribo batangije ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Icyo gihe yagize ati:” Sinshobora kwemera Jenoside y’Abatutsi gusa.”
Kuva yajya mu gihugu cy’Ububiligi Twagiramungu akaba adahwema kurangwa n’amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuyihindurira inyito mu rwego rwo kuyipfobya.
Bikaba byitezwe ko nta gishya kizavugwa muri ibyo biganiro byateguwe na Twagiramungu Faustin usibye gukwirakwiza ingengabitekerezo ,guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abamuzi bavuga ko ari umusaza bigoye ko yahinduka cyane ko amateka ye ari mabi.
Hategekimana Claude