Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bibumbiye mw’ihuriro RBB(Rwanda Bridge Builders) batangaje umugambi Mubisha bavuga ko ugamije kwibuka icyo bise”jenoside Hutu” uzajya uba buri mwaka.
Ni ibikubiye mw’itangazo ry’ubutumire rihamagarira abayoboke ba RBB bose aho bari kw’isi, kwitabira imihango Yo gutangiza ku nshuro ya mbere, icyunamo cyo kw’ibuka impunzi z’Abahutu bavuga ko zishwe na FPR Inkotanyi Muri DR Congo, kizatangira kuwa 1 Ukuboza 2022 kimara ukwezi kumwe, ndetse ngo kikazajya kiba buri mwaka Nk’uko hasanzwe hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Bakomeza bavuga ko iyi mihango izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga guhera saa 18h00 ku isaha y’i Kigali , Bruxelle na Paris, na 12h00 ku isaha ya Washington.
Ni iki kibyihishe inyuma?
RBB, ni ihuriro rigizwe n’abantu bahoze mu Butegetsi bwa MRND-CDR bwa bwari buyobowe na Habyarimana Juvenal baba mu mahanga baje gutsindwa na FPR Inkotanyi mu 1994, maze bahungira muri Zayire ya Mobutu Ubu ni Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nyuma yaho Ingabo z’u Rwanda zigiriye muri DR Congo bwa mbere mu 1996 zigamije kuburizamo umugambi Bari bafite wo kugaruka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no no gucyura impunzi bari barafashe bugwate, Benshi muri bo byumwihariko abanyapolitiki bahoze mu butegetsi bwatsinzwe ,bahise bahungira mu bihugu By’Uburayi ,Amerika, n’ahandi maze batangiza gahunda yo guhangana n’Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu rwego rwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, gusebya Ubutegetsi bw’u Rwanda no kugoreka amateka batangiye gukoresha ijambo”Double Gnocide” cyangwa se “Genoside hutu” .
Banagerageje gusaba ONU kwemeza iyo nyito , ariko ibatera utwatsi ivuga ko nta bimenyetso bifatika Byagenderwaho hemezwa ko impunzi z’Abahutu zaguye muri DRCongo zakorewe jenoside.
Igisubizo bakunze guhabwa, gihuye neza nibyo Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga yemeza ko n’ubwo hari Abaguye mu ntambara hagati ya 1994-1996 batazize icyo baricyo cyangwa uko basa bityo ko bitagomba gufatwa nka Jenoside .
Ibi kandi biri mu byatumye umutwe wa RNC nawo usanzwe u Rwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda usezera mu Ihuriro RBB, aho bamwe mu bahezanguni bagize uno mutwe nka Ndagijimana JMV na bagenzi be bari mu buyobozi bukuru bwa RBB basabaga abahagarariye RNC kujya muri ONU bakemeza ko FPR Inkotanyi yakoreye Impunzi z’Abahutu Jenoside.
Abo muri RNC babasubije ko ibyo bidashoboka ,kuko iyo jenoside itabayeho ndetse itaremezwa na ONU.
Icyo gihe Amb. Charllote Mukankusi na Gilbert Mwenedata bari mu Buyobozi bwa RBB baje kwegura Bitandukanya n’iryo huriro, bagenda bavuga ko muri RBB higanjemo abantu buzuye ingengabitekerezo Y’ubuhezanguni ishingiye ku macakubiri y’amoko n’imitekerereze ishingiye kuri politiki ya Hutu-power ku Butegetsi bwa MDR-Parmrhutu ya Kayibanda Gregoire na MRND ya Habyarimana Juvenal wamusimbuye yagejeje u Rwanda mu icuraburindi mu 1994.
N’ubwo byakomeje kubabera ingorabahizi ,kugeza ubu RBB iracyari guteka imitwe hirya no hino ku Isi no mu miryango mpuzamahanga mu rwego rwo gusaba ko ‘’Jenoside Hutu” bavuga yakwemezwa, bagamije gupfobya no guhakana iyakorewe abatutsi 1994 bamwe muri bo bagizemo uruhare no gusiga icyasha butegetsi bw’u Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Aba ba RBB bazitwa ibigoryi kubera batazi definition ya genocide!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!= Kurimbura ubwoko= Kwica uhereye ku murongo abana, abagabo n’abagore kugirango urimbure ubwo bwoko.
Jenoside yakorewe abahutu ntayo nzi mu Rwanda rw’ímisozi 1000. Babahora iki?