Kayumba Nyamwasa ,washinze ishyaka rya RNC rirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,ubu asa nuwaburiwe irengero ,dore ko atagipfa kumvikana kenshi ku binyamakuru bitandukanye ku magambo asebya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,nk’uko yari asanzwe abige mu bihe bye bya mbere .
Amakuru dukesha umwe mu bantu bahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa utuye muri USA ,utashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko muri ibi bihe Kayumba Nyamwas, asa nuwacitse intege nyuma yo kugerageza inzira zose zishoboka zagombaga kumugeza ku migambi ye yo gushoza intambara ku Rwanda ariko bigakomeza kumubera ihurizo rikomeye.
Ayamakuru, akomeza avuga ko Kayumba Nyamwasa ,yiyum vishaga ko azigarurira imitima y’abantu yari asanze mu buhungiro biganjemo abahoze mu butegetsi bwa MRND-CDR n’abandi bake bahoze muri FPR-Inkotanyi ,ubundi agafatanya nabo ku Rwanya Ubutgetsi buriho mu Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Hageragejwe byinshi harimo nko gushinga Umutwe uzwi nka P5, impuzamashaka ya RBB n’ibindi bisa nkabyo ariko byose bikagenda bisenyuka kubera kutumvikana ahanini gushingiye ku kibazo cy’amoko.
Benshi muri aba bantu byumwiriko abahunze 1994 banahoze ari abambari b’ubutegetsi bwa MRND n’ababakomokaho, banze kwizera Kayumba Nyamwasa wari utangiye kubiyegereza, bakamuziza ko yahoze ari umwe mu bantu bakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda kandi ngo abantu nkabo n’abo kwitondera muri Oposiyo Nyarwanda ikorera hanze.
Ubu Kayumba Nyamwasa, akomeje kuvugirizwa induru n’Abanyamakuru bakorera ibinyamakuru birwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, uzwi cyane ni Rose Marie ukunze kugirana ibiganiro na Noble Marara , bamusaba kwisobanura ngo kubyo yakoze akiri mu Nkotanyi ndetse ngo akabisabira imbabazi ,bitaba ibyo ngo ntawushobora kwifatanya nawe muri Politiki yo kurwanya u Rwanda .
Ibi byatumye Kayumba Nyamwasa atangira gucisha make, aho asa nuwacecetse ndetse akaba atagikunda kwigaragaza mu bikorwa bya Politiki, nk’uko byari bimeze mu bihe bye bya mbere ashinga RNC.
K’urundi ruhande , kayumba Nyamasa ngo nta gifite imbaraga z’umubiri kubera ibikomere by’amasasu yarasiwe muri Afurika y’epfo byakomeje kumugiraho ingaruka ubuzima bwe bukaba budahagaze neza.
Hiyongera kandi ikibazo cy’imisanzu y’abayoboke ba RNC yagabanutse ku buryo bukomeye, bitewe n’uko benshi bamaze kwitandukanye n’iri shyaka bagashinga ayabo mu gihe abandi bivumbuye, bavuga ko batakomeza gutanga amafara baziko ari imisanzu , ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere imyaka ibaye myinshi ndetse bakemeza ko baje no gusanga yarigiraga mu mifuko ya Kayumba Nyamwasa n’abambari be.
Ubu Kayumba Nyamwasa ,yagwije abanzi muri Opozisiyo Nyarwanda ikorera hanze, dore ko abahoze bakorana nawe muri RNC , bamushinja kunyereza imisanzu, uburyarya,igitugu n’ibindi ,mu gihe abandi by’umwihariko abahunze 1994 nta kizere na busa bamubonamo.
Mu 2010, yabanje kwifatanya na Gahima Gerard, Patrick Karegeya, Theogene Rudasingwa n’abandi bahoze muri RPF-Inkotanyi ariko ntibyabahira kuko nyuma y’igihe gito, baje gushwana bapfa amafaranga, ubuyobozi n’ibindi, Karegeya we yaje kwitaba Imana 2014.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.tv