Ejo kuwa 24 Ugushyingo 2022, indi mitwe y’inyeshyamba igera kuri 14 ikorera mu burasirazuba bwa DRC mu ntara ya Ituri, yerekeje i Nairobi muri Kenya mu rwego rwo gukomeza ibiganiro n’ubutegetsi bwa DRC ku buhuza bwa Uhuru Kenyata Perezida ucyuye igihe wa Kenya.
Ibi biganiro, bibaye mu gihe muri Mata 2022, hari haherutse kuba ibindi biganiro byahuje Perezida Felix Tshisekedi n’indi mitwe y’inyeshyamba ikorera mu Burasirazuba bwa DRC.
muri DR Congo ,habarirwa imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, umutwe wa M23 ukaba ariwo ukomeye cyane kurusha indi isigaye ndetse ukaba warirukanwe mu biganiro biri kubera i Nairobi ku busabe bwa DR Congo iwushinja kongera kubura imirwano .
Kuki M23 idashishikajwe n’ibi biganiro ?
Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko utandukanye cyane n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC, ngo kuko impamvu urwanira zihariye kandi zitandukanye cyane n’impamvu yatumye imitwe nka Mai Mai ifata intwaro.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko imitwe izwi nka Mai Mai n’indi y’abanyamahanga nka FDLR ,ADF n’iyindi ,ari imitwe yazengereje abaturage, ibasahura imitungo yabo abandi ikabica urwagashyinyaguro ndetse ko mu bigaragara nta mpamvu zifatika irwanira.
Yakomeje avuga ko ibi bitandukanye cyane na M23, kuko yo irwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa n’iyi mitwe ya Mai Mai na FDLR kandi bigakorwa Ubutegetsi bwa DRC burebera , byanatumye bamwe bahunga igihugu cyabo ubu bakaba bari mu nkambi z’impunzi mu bihugu by’amahanga.
Yagize ati:” M23 itandukanye cyane niyo mitwe ,kuko yo usanga ari imitwe yazengereje abaturage ibasahura ibyabo abandi ikabica urwagashyinyaguro, kandi iyo urebye usanga nta mpamvu zumvikana irwanira.
M23 yo, ni umutwe wagaragaje impamvu urwanira kandi zifatika zirimo kurengera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe nta burenganzira bagira mu gihugu cyabo, mu gihe hari abandi bicwa n’imitwe ya za Mai Mai ifatanyije na FDLR kandi bigakorwa Ubutegetsi burebera , byatumye benshi bahungira mu bihugu bituranyi . izi ni zimwe mu mapmvu turwanira kandi zumvikana”
Maj Willy Ngoma, yongeye ko Ubutegetsi bwa DRC ,butagomba gushyira M23 mu gatebo kamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC irimo imitwe nka Mai Mai ,ahubwo ko hagomba kubaho ibiganiro byihariye hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa M23, kuko nawo impamvu urwanira zihariye kandi zitandukanye cyane n’iziyi mitwe.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com