Perezida Paul Kagame yemeye guhura na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko bitangazwa na Guverinoma ya Angola.
Umukuru w’Igihugu yabyemeye ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe, ubwo yakirwaga i Luanda na mugenzi we Joao Lourenco wa Angola usanzwe ari umuhuza w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu makimbirane ari hagati ya RDC n’u Rwanda.
Amakuru aturuka muri Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi “baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, bumvikana ku ntambwe z’ingenzi zigamije gukemura umuzi w’amakimbirane, ndetse no gukomeza gushyigikira ibiganiro bya Luanda na Nairobi kugira ngo amahoro n’umutekano bigerweho mu karere.”
Nyuma y’iyo nama,Minisitiri wa Angola Tete Antonio yatangarije abanyamakuru ko”byemeranyijwe ko Perezida Paul Kagame azahura na Tshisekedi ariko igihe n’ahantu bikazagenwa n’umuhuza.
Ni uruzinduko Perezids Kagame yagiriye muri Angola nyuma y’urwo mugenzi we Tshisekedi yahagiriye mu byumweru bibiri bishize.
Perezida Joào Lourenço yagenwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nk’umuhuza kuri iki kibazo akaba amaze guhuza aba bakuru b’ibihugu inshuro zitandukanye.
Hashize igihe Perezida Kagame na Tshisekedi batavuga rumwe, dore ko uyu Perezida wa RDC yagiye ashinja mugenzi we gutera igihugu cye biciye mu bufasha amurega guha umutwe wa M23.
U Rwanda rwahakanye ibyo birego, ahubwo rugaragaza ko rutewe impungenge no kuba RDC yarihuje n’umutwe wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Impande zombi zimaze igihe zifatanya mu ntambara ingabo za RDC zihanganyemo na M23, nk’uko bigaragazwa n’impuguke za Loni kuri RDC nk’uko bbs ibitangaza.
Ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi byatanga umusaruro bibaye mu mwuka wo kwizerana, bigaterwa kandi n’umwanzuro bombi bafata kucyo bakorera iyo mitwe yombi yitwaje intwaro.
Bitabaye ibyo inama imbona nkubone yahuza Tshisekedi na Kagame ubu ishobora kubamo kwishishanya n’urwicyekwe kurusha izindi zose bahuriyemo mbere, kandi bibaye bityo ntiyakwitegwamo umusaruro munini w’ako kanya.
Florentine Icyitegetse,
Rwandatribune.com