Umuryango w’Afurikay’iburasirazuba u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bibarizwa mo, wateguye inama izaba kuri uyu wa 17 Gashyantare, inamaitegerejwe mo ibisubizo bitanduka birebana n’umutekano wo muburasirazuba bwa DRC.
Ni inama igamije gusuzuma ibimaze kugerwaho bijyanye no kugarura amahoro muri Congo, no gusubiza umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu mu buryo.
Ibi kandi byagarutswe ho na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula mu kiganiro n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya aho bavuze kohateganijwe indi nama i Addis Ababa muri Ethiopia.
Iyi nama iteganijwe kubera I Addis Abeba muri Ethiopia yatumiwemo abakuru b’Ibihugu batandukanye mu Karere harimo, Evariste Ndayishimiye, William Ruto, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, akaba ari na we muhuza mu bibazo bya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo washyizweho na EAC, Joao Lourenco wa Angola, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi ,iyi nama ikaba ije ikurikira izindi zayibanjirije,zirimo n’iheruka kubera I Bujumbura.
Iyi nama kandi biteganijwe ko izaba mu masaha ya nimugoroba i Addis Ababa muri Ethiopia.
Christophe Lutundula avuga ko iyo nama izasuzuma ibimaze kugerwaho, ariko akavuga ko Congo ihagaze ku kuba imyanzuro yafatiwe i Luanda igomba kubahirizwa ijambo ku rindi, akadomo ku kandi uko yanditswe.
Yavuze ko Congo idashaka intambara ku muntu uwo ari we wese, ko icyo ikeneye ari ibiganiro by’ukuri, bitarimo imbereka, kandi byubaka, bitari ibiganiro by’agahato kubera umututu w’imbunda.
Aba bayobozi Christophe Lutundula na Patrick Muyaya bavuze ko iki gihugu kidashobora kuva mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba nk’uko bamwe mu baturage babitanzemo ibyifuzo, kubera ko ngo “byaba ari igitego u Rwanda rutsinze.”
Christophe Lutundula yavuze ko Congo ifitanye urubibi n’ibihugu bitanu mu Burasirazuba (u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudan y’Epfo n’u Burundi), byose bigize EAC, bityo ko na yo mu buryo bwa politiki ari amahirwe kuri yo kuba umwe mu banyamuryango ba EAC.
Yavuze ko ibibazo Congo ifitanye n’u Rwanda, EAC ari yo yafasha ko bikemuka kuko u Rwanda rutaba muri SADC.
Ikindi gituma Congo isabwa kuguma muri EAC, ngo ni ukuba ibicuruzwa bijyayo byinshi binyura ku byambu bya Mombasa muri Kenya na Dar es Salaam muri Tanzania.
Inama y’I Addis Ababa ikurikiye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye tariki 04 gashyantare, 2023, ikaba yarafatiwemo imyanzuro Congo itishimiye, nk’uko Christophe Lutundula yabigarutseho kuko ngo ibyo basabye ko bikosorwa mu itangazo bitakozwe.
Ni kenshi kandi habayeho inama nk’izi ariko DRC ikanga kubahiriza ibyazivuyemo, icyakora benshi bategereje kureba ibizava muri iyi n’ikizakurikiraho.
Umuhoza Yves