Kuwa 31 Werurwe 2021 amoko arindwi yo mu misozi miremire ya Fizi, Uvira na Mwega muri Kivu y’Amajyepfo amaze igihe ahanganye yasoje ibiganiro by’amahoro byamaze iminsi itatu mu murwa mukuru Kinshasa.
Ibi biganiro bikaba byari byaratumijwe na Perezida wa Sena Bahati Lukwebo urimo ugerageza guhuza ubwoko bw’abanyamurenge n’andi moko yiganjemo abafurero , ababembe n’ayandi , mu rwego rwo kugarura amahoro, umutekano n’ubwumvikane hagati y’amoko atuye muri ako gace.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’ibi biganiro Bahati Lukwebo yavuze ko kimwe mu bibazo bihari bituma ibibazo biri hagati yayo moko bidakemuka ari uko hatabaho kuvugisha ukuri
Yagize ati:” aho ikibazo gikomereye n’uko hagati y’aya moko akunze guhangana habaho kutavugisha ukuri ,kuri buri Ruhande”
Gusa Enock Ruberangabo umwe mu bayobozi bari bahagarayiye abanyamurenge muri ibi biganiro avuga ko abanyamurenge bagaragaje ukuri kwabo, kuko bo bakeneye amahoro kuruta n’andi moko yose abarizwa muri ako gace, ngo biturutse ku kuba ayo moko yandi yarashize imbaraga zabo hamwe kugirango bamareho abanyamurenge, bityo ko ayo moko yandi ntakibazo gikomeye afite nk’abanyamulenge, ari nayo mpamvu abanyamulenge bavugisha ukuri.
Yagize ati:” twebwe abanyamurenge mubyo turi gukora byose turavugisha ukuri kuko aritwe twibasirwa n’andi moko yashize imbaraga hamwe kugirango atumareho.urumva ko ntakibazo bafite ariko twe dufite ikibazo , ari nayo mpamvu tugomba kuvugisha ukuri.
Ntago ubwoko bwacu bwigeze bugira umugambi wo kwibasira ayandi moko . Nibo batwibasira bagamije kutugirira nabi. Gusa hari abasore b’abanyamulenge bagerageza gukumira ibitero by’insoresore zabo mu bw’oko bw’Ababembe n’abafurero bakunda kutwibasira.
Enock Ruberangabo akomeza avuga ko n’ubwo habaye ho ibiganiro hagati y’abanyamulenge n’andi moko ahanganye nabo , kugirango bitange umusaruro
abaturage ataribo bagomba gufata iyambere ahubwo ko Leta ariyo igomba kubanza kubishyiramo imbaraga n’ubushake maze abaturage bakaza bayunganira kuko Leta ariyo ifite uruhare runini mu kurinda abaturage n’ibyabo.
Biteganyijwe ko hagomba kuba indi nama yiswe Rusange igomba guhuza abategetsi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugirango bashire mu bikorwa ibyo amoko yombi aheruka kumvikanaho.
Si ubwambere habaye ho ibiganiro by’ubwumvikane hagati y’Abanyamurenge n’andi moko ahanganye nabo, kuko no kuwa 16 Nzeri 2020 habaye ho kugirana ibiganiro byamaze iminsi 3 .
Ibyo biganiro byarangiye imitwe isaga 70 yo mu moko atandukanye ashize umukono ku masezerano yo guhagarika ubushyamirane ariko birangira nta gisubizo bitanze.
Nyuma yaho abanyamulenge bakomeje gutabaza bavuga ko bakiri kugabwaho ibitero n’insoresore zo mu yandi moko cyane cyane izibarizwa mu mutwe wa Mai Mai ” Biloze Bishambuke’
Ibyari byitezwe ko byaba igisubizo aribyo kugira Minembwe Komine byemewe n’amategeko bikozwe n’inteko ishinga amategeko, byaje kuvuguruzwa na Perezida Tshisekedi bituma ikizere ku b’abanyamulenge kirushaho kuyoyoka .
Perezida Tshisekedi yavugaga ko impamvu zo kuvuguruza icyemezo cyari cyafashwe n’inteko ishingamategeko cyo kugira Minembwe Komine nshya nk’imwe igize Intara ya Kivu y’Amajyepfo ari ukugirango iki kibazo gishakirwe igisubizo kirambye ,akavuga ko agiye gushiraho akanama kagizwe n’ayandi moko atabarizwa muri Kivu kugirango bige ku kibazo cya Komine Minembwe.
Abayobozi batandukanye bakomoka muri iyi Ntara bavuga ko hagomba kugira igikorwa na Leta atari amagambo gusa.
Mu kegeranyo giheruka gushirwa ahagaragara n’akanana k’umuryango w’abimbye (ONU) gashinzwe uburenganzira bwa Muntu kemeje ko kuva umwaka ushize wa 2020 utangiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo niy’aajyaruguru abantu bagera ku 1300 bishwe biturutse ku makimbirane hagati y’amoko , intambara ziterwa n’imitwe yitwara gisirikare naho abasaga 500000 bakuwe mu byabo.
Hategekimana Claude