Mbere y’umwaduko w’abazungu ahagana mukinyejana cya 16 kugeza mukinyejana 18 abanyarwanda bari bamwe ,umwe yagiraga ikibazo undi akamutabara kandi bose bahuriye k’umwami umwe wari uhagarariye Imana mumoko yose yari agize igihugu muri icyo gihe. Ayo moko atari make nagato yose akayoboka umwami ntakibazo gihari.Bumwe muri ayo moko twavuga nk’Abankiginya,Abagesera,Abazigaba,Ababanda,Abega n’abandi.
Ahagana mu mpera z’ikinyejana cya cumi n’umunani,abakoroni bamaze kugera mu Rwanda,urwango rwatangiye gukwira kwira bamwe bikoma abandi ndetse banabitoza abana babo,doreko yamoko yose yari yaragabanijwemo ibice bitatu.(3) aribyo by’ Ibi: Abatwa Abatutsi n’Abahutu .
Kugirango rero abazungu babone uko bigarurira imitima y’Abanyarwanda,bahisemo kumvisha bamwe ko batari nk’abandi,banabishakira ibimenyetso. Ni muri iyo nzira rero bamwe batangiye kwanga bagenzi babo babaziza ko badasangiye ubwoko nyamara bose ari bamwe gusa ntibabirebeho. Ibi bigaragarira mubice byinshi bitandukanye aho buri wese abona ko ari umuvandimwe wa mugenzi we.Urugero;Abanyiginya babagamo ,Abatwa,Abatutsi ndetse n’Abahutu no mu Benengwe,mu Babanda,Abega n’abandi,niko byari bimeze.Ibi bikagaragaza ko bari abavandimwe.
Nyuma y’ayo macakubiri bamwe batangiye kwikoma abandi babitoza ababakomokaho banabyandika mubitabo,bavuga ko bamwe babangamira abandi muri ibi cyangwa biriya.Abahutu bikoma Abatutsi ngo bababujije kuyobora,ngo barabakandamije ndetse batangira kuvuga ko batari n’Abanyarwanda,birigishwa byandikwa no mubitabo.Aha twavuga nk’igitabo cyitwa INGINGO Z’INGENZI MU MATEKA Y’U RWANDA cyanditswe mu mwaka w’1972.Aho Umwanditsi agaragaza ko Abatutsi banga Abahutu kandi bikubiye ubutegetsi bw’Abanyarwanda nyamara bo ari abavamahanga.
Uru rwango rwakwirakwizwaga na bamwe mubanyabwenge,rwakwiriye hose umwana uvutse akumva ko adahuje ubwoko na runaka,bigera n’aho bamwe mubategetsi bariho icyo gihe babikwirakwiza muri rubanda. Kuko iyo witegereje muri ziriya nyandiko zakwirakwizaga urwango na bamwe mubategetsi bakuru b’igihugu babaga bazisinyeho,ibyo bikagaragaza ko nabo babaga babishyigikiye.
Byakomeje kuba bibi rero kuburyo bamwe babonaga bagenzi babo nk’aho atari abantu bakanabahimba amazina abambura ubumuntu,byageze n’aho babambura ubuzima.habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. Ngiyo inkomoko y’urwango rwateye itsembabwoko n’itsembatsemba mu Rwanda.
Louis Marie