Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hagati yo kuva m’ umwaka wa 2017 kugeza 2024 hatanzwe imiryango 2,400 yahawe gatanya n’inkiko mu Rwanda. Izi gatanya Zikaba zariyongeye kugeza ku 3,000 muri 2019 naho muri 2023 umubare wa gatanya wageze ku 4,200.
Zimwe mu mpamvu zateye kwiyongera kwa gatanya mu miryango nyarwanda harimo: Guhinduka kw’imigenzo n’ imiziririzo ya kera, ibibazo bijyanye n ‘ubukungu, Imbuga nkoranyambaga n’ibindi…
Ni mu gihe Abagore bo muri iyi bemerewe kwiga no gukora akazi mu gihe kera bitabaga byemewe. Ibi rero bishobora kuba intandaro yo kuba abantu batandukana mu gihe abagize umuryango batari kubyumva kimwe.
Iterambere, na ryo ryahinduye ibintu byinshi mu bijyanye n’ imibereho ya buri munsi kuko abantu baba bashaka kugendana n’ ibigezweho bitewe naho isi igeze, ibi nabyo bikaba byateranya imiryango imwe mu gihe umwe mu bashakanye atifuza kujyendera ku bigezweho ashaka gukomezanya nibya gakondo.
Ikindi kintu gikunzwe kuvugwaho ni igihe Ubukungu butameze neza kuko iyo mu miryango ntakiri kwinjira bitewe nibura ry’akazi , amikoro yabaye make bishobora cyane kwangiza umubano wabashakanye.
Ndetse kandi n’iyo abagore aribo bari gukora bonyine, umugabo nta kazi afite ibi nabyo bitera ikibazo kuko aba atakibonera umwanya uhagije urugo rwe, ugasanga ntabyishimo biri mu rugo rwe.
Amategeko nayo asa nayabyoroheje na serivice Zita Ku bagore n’ abana bigaragaza ko gatanya aricyo gisubizo kihutirwa kuri abo ngabo bafitanye amakimbirane mu miryango.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ izamuka rya gatanya mu Rwanda, ari leta n’ imiryango itegamiye kuri leta basabaga ko abifuza gutangira urugendo rwabo bakora umuryango, bagomba kuzajya babanza bagahabwa amasomo ajyanye n’urugendo bagiye gutangira.
Leta nayo igomba kubigiramo uruhare igafasha abantu mu kwihangira imirimo bagahangana n’ ikibazo cy’ amikoro make mu muryango.
Ikindi Kandi mu matorero amwe namwe, insengero ndetse no mu mashuri bakigisha uburyo mu muryango umugore n’ umugabo baba bakwiye kubana kuko Iyo batandukanye bitarangirira aho ngaho ingaruka zigera no ku bana babyaye.
Tumukunde Aliah
Rwandatribune.com