Police y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga kuri gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ munsengero na Kiliziya.
Ku italiki ya 10 Mutarama 2020 mugihugu hose police yagaragaye yigisha kubijyanye na gahunda ya gerayo amahoro.
Amafoto agaragaza bamwe mu bapolisi bambaye umwenda w’akazi bahagaze kuri Alitari yaracicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko ntacyo bitwaye abandi bavuga ko ari sakirirego(‘sakirirego’ ni ijambo rikoreshwa mu myemerere Gatolika rivuga icyaha ndengakamere)
rwandatribune.com yaganiriye n’umwe mu ba Padiri w’umuhanga muri Liturujiya(Ahame mu bikorerwa mu muryango wa kiliziya Gatulika) utashatse ko amazina ye atangazwa maze avuga ko hari imyenda yihariye ku muntu ujya kuri Alitari.
Padiri yagize ati:”Ubusanzwe hari imyenda yabugenewe ku mukristu wese ushaka kujya kuri Altal ndetse hakaba n’imyitwarire imuranga. Si byiza Ko umutegetsi, umusirikare, cyangwa se umupolisi Ajya kuvugira kuri Alitali ariko hari igihe ayomakosa akorwa.”
Padiri yakomeje avuga ko iri kosa ritabazwa abapolisi bagiye kuri Alitari.
Yagize ati :”ni ikosa kubabiteguye kuko baba barateguye ahandi hatari kuri alitali bakaba ariho bavugira.”
Undi mupadiri twaganiriye nawe wifuje ko amazina ye atamenyekana yatanze uburyo butatu Polisi y’u Rwanda yari gukoresha muri gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ mu kiliziya butabangamiye Litirijiya.
Yagize ati:”Kutambara imyambaro y’abatorewe Alitari uri kuri Alitari ntibyemewe kuko bishora kurangaza abakirisitu.byari gushoboka ko Polisi y’u Rwanda yari gutanga ubutumwa bwanditse bugasomwa n’abashinzwe imirimo y’Alitari.Ikindi gishoboka ni uko bari kwambikwa imyambaro y’abatorewe umurimo w’Alitari cyangwa ngo bakambara imyambaro itarangaza abakirisitu.”
igitabo cya Gatikigisimu ya Kiliziya Gatulika,ku ipaji ya… kavuga ko umuntu wese ugiye Kuri altal, yambara imyenda yabugenewe ndetse akagira n’imyitwarire ikwiye aho hantu hatagatifu.
Gusa nanone ku ipaji ya 66 y’iki gitabo mu ngingo y’186 ivuga uko tugomba kugenzereza igihugu cyacu mu gika cyitwa ‘C. Uko tugenzereza abategetsi n’igihugu’ haragira hati:”Tugomba gufatanyiriza amajyambere y’igihugu no kugisabira.Tugomba kandi kubaha abategetsi n’amategeko atunganye baduha no kurangiza neza imirimo yose yubaka igihugu.”
Twashatse kumenya niba Padiri uyobora Paruwasi yakiriye bamwe mu bayobozi ba Polisi y’u Rwanda kuri Alitari yarabikoze mu kubahiriza iyo nyigisho yo muri Gatigisimu ariko ntitwabasha kumubona.
MASENGESHO Louis