Muri iyi minsi DRC ifite imitwe y’inyeshyamba irenga ijana, muri yo harimo n’uwitwa M23 umaze igihe uhanganye na Leta.
Buri muntu ukurikiranira hafi ibya DRC akibaza uri mu kuri bikayoberana mu gihe uyu mutwe uhora usaba Leta ko bagirana ibiganiro, ariko yo ikabihakana yivuye inyuma, ndetse bakanabita abanyamahanga.
Iyo witegereje inkomoko y’umutwe w’inyeshyamba wa M23, wavutse kubera amasezerano y’umutwe witwaga CNDP hamwe na Leta ya Congo, nyamara aya masezerano ntiyigeze yubahirizwa na Leta nk’uko byagomba kugenda. Ibi byatumye mu mwaka wa 2013 izi nyeshyamba zongera gufata imbunda, ndetse zinahindura izina ziyita M23 biva ku kwezi n’umunsi basinyiyeho aya masezerano ya 23 Werurwe 2009 ( Le 23 Mars 2009).
Uyu mutwe wafashe icyemezo cyo kongera kurwana muri 2013 ariko biza kuba ngombwa ko bafata iy’ubuhungiro bamwe bajya mu Rwanda abandi berekeza muri Uganda, nyamara igihe kigeze basubiramu gihugu cyabo. Nyuma y’ibyo DRC yagiye igirana amasezerano nabo, ndetse banemererwa gusubizwa mu buzima busanzwe, abandi bakinjizwa mu gisirikare cya Leta nyamara ibyo nti byigeze byubahirizwa, ahubwo byarirengagijwe cyane.
Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwemeje ko bwasabwe, intumwa zijya kuganira na Guverinoma , barabatanga ndetse bamarayo hafi umwaka wose, nyamara gushyira mubikorwa ibyo bumvikanye byarananiranye, ibyo byatumye muri 2021 uyu mutwe wongera kwegura intwaro zawo kugira ngo bagaragaze akababaro kabo .
Leta yakunze kumvikana yemeza ko idashobora kugirana ibiganiro n’uyu mutwe ndetse banavuga ko ari umutwe w’iterabwoba, badashobora kugirana nabo ibiganiro.
Ibi kandi byakurikiwe n’amwe mu magambo umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya yivugiye ubwoyemezaga ko izi nyeshyamba atari Abanyekongo, ko ahubwo ari abanyamahanga, ibintu byatumye benshi bibaza niba bibuka ko hari ibiganiro byabererye i Luanda ndetse no muri Kenya kandi ibyo biganiro byasabaga ko bagarura amahoro muri kariya karere , bakoresheje ibiganiro.
Leta ya DRC yiyemeje guhangana n’uyu mutwe w’inyeshyamba , ndetse bafata gahunda yo kugura indege z’intambara mu gihugu cy’Uburusiya kugira ngo babashe guhangana n’izi nyeshyamba.
Umuhoza Yves
Ariko abo banyekongo aho bahereye bakangisha kwinjira mu Rwanda babujijwe na nde? Baje bakareba icyo bazahakura kindi kitari imbwa ziruka.
M23 ifite impamvu zumvikna zo guharanira uburenganzira bwabo nk’abanye Congo.Leta ya Congo nishake izazane za satan 2 zo mu burusiya,ntibizakemura ikibazo cy’ayo na M23.Kuki batigira ku byabaye mu Rwanda ko ari isomo ryiza???