Vincent Lurquin umubiligi uvuga ko yunganira Paul Rusesabagina ukurikiranwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha by’iterabwoba yavuze ko ibikorwa n’ubutabera bw’u Rwanda mu rubanza rwa Rusesabagina ari ishyano anemeza ko n’amahanga agomba kubihagurukira.
Ibi uyu munyamategeko yabitangaje ejo kuwa Kane mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma y’isubikwa ry’isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina wahisemo kwanga kongera kwitaba urukiko akaburanishwa adahari.
Uyu munyamategeko avuga ko ngo ubwo yageragezaga gusura Rusesabagina aho afungiye i Mageragere mu mujyi wa Kigali avuga ko yakumiriwe, ni mu gihe kuko n’ubundi Paul Rusesabagina afite abamwunganira mu mategeko bazwi ndetse yemeye no gutangira urubanza aribo bamwunganira kabone n’ubwo yaje gufata umwanzuro wo kutitabira iburanisha avuga ko mu Rwanda nta Butabera ahateze.
Paul Rusesabagina areganwa na’abandi 20 bahoze ari abarwanyi ba FLN yagabye ibitero bigahitana abanyarwanda batuye mu turere dukora ku ishyamba rya Nyungwe.
Rusesabagina kandi yemereye urukiko ko yari umuyobozi wa MRCD yari ishamikiweno n’umutwe w’inyeshyamba wa FLN ari nawo wagabye ibitero mu Rwanda bigahitana abaturage b’abasivili n’imitungo yabo itibagiranye.
Umunyamategeko Lurquin avuga ko Rusesabagina yimwa uburenganzira bwo kubonana n’umunyamategeko we, ariho ahera avuga ko ngo binyuranye n’uburenganzira bwa Muntu. Ibi arabitangaza ariko nyuma y’aho Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yasuye uyu mufungwa akayitangarizako nta kibazo na kimwe afite nk’uko raporo yashyizwe ahagaragara n’iyi Komisiyo yabigarutseho.
Ibi bisa n’amatakirangoyi ku wiyita umunyamategeko wa Rusesabagina bizwi neza ko ari ikinamico ikomeje gukinwa n’umuryango we, mu gihe hategerejwe isomwa ry’urubanza rwe.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina nabo bareganwa byari byitezwe ko basomwa none kuwa 20 Kanama 2021, ubutabera bw’u Rwanda bwatangaje ko bwimuriye itariki y’isomwa ry’uru rubanza kuwa 20 Nzeri 2021 biturutse ku mpamvu ikomeye ivuga ko urukiko rutararangiza kwandika inyandiko zose zirebana n’uru rubanza.
Paul Rusesabagina yamenyekanye cyane muri Filimi yiswe Hotel Rwanda, aho yiyitirira ubutwari bw’akataraboneka avuga ko yarokoye Abatutsi bagera 1000 ubwo yari umuyobozi wa Hotel de Mille Colline mu mujyi wa Kigali.Ibintu abenshi mubo avuga ko yarokoye batahwemye kwamagana nk’ibinyoma byambaye ubusa.