Muri iki gihe twibuka abacu bazize Genoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994 ,bazize politiki mbi yagiye ibibwa n’abanyapolitiki bari bafite ingenga bitekerezo mbi z’urwango,uyu munsi nifuje kubagezaho imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda kugeza ubu.
Nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza RPF zihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 , ubuzima bwongeye kugaruka mu gihugu, nndetse n’abanyapolitiki bongera kugenda biyegeranya bigera n’aho bakora ihuriro ry’imitwe yemewe n’amategeko y’igihugu.
Ngiyi rero imitwe ya politiki yemewe n’amategeko mu Rwanda ;k’umwanya w’imbere turahasanga Umuryango FPR Inkotanyi ,uyu ninawo mutwe wa politiki uyoboye igihugu cy’uRwanda; hari kandi PSD ni Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage. Dufite kandi umutwe witwa wa politiki witwa PSP (party for Soludarity and Progress).
Hari kandi Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa Buri muntu (P.L) ; hakaza ndetse n’ Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC ) ; hakaza kandi PS Imberakuri, ndetse hari na (UDPR):Ishyaka riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda,
Hazaho kandi( PDC):Ishyakan riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, ntitwakwirengagiza na (DGPR): Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda,ndetse hari na ( PDI): Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi, nyuma hakaza (PSR): Ishyaka rya Gisosiyarisiti rirengera Abakozi mu Rwanda.
Iyi mitwe yose ya politiki yemewe mu Rwanda ni 11 ikaba ihuriye mu ihuriro rimwe ry’umutwe wa Politiki mu Rwanda, ikagendera kumahame n’amategeko yayo bwite ariko iri huriro rigashyiraho umurongo ntarengwa kubanyamuryango bawo, kandi aya mategeko akaba yemewe na leta y’uRwanda.
Muri iyimitwe ya politiki 10 muyo twavuze haruguru ni imitwe itavuga rumwe na leta , icyakora ntibivuze ko irwanya Leta.
UMUHOZA Yves